Meddy yahishuye ikintu gikomeye Mama we ahora amuhatira ubwo yanamugaragazaga nk’umuntu ntagereranywa[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 29 April 2019 Yasuwe: 2818

Umuhanzi nyarwanda Meddy ukorera umuziki i Texas muri Amerika, yatatse anashima umubyeyi we mu buryo bwihariye anahishura ikintu gikomeye ahora amuhatira, amugaragaza nk’umuntu ntagereranywa.



Meddy yanditse amagambo ajya gusa nk’umuvugo ku ifoto y’umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine yashyize kuri Instagram. Yamushimye byihariye, yamugaragaje nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo.

Yanditse agira ati: “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.”

Meddy yongeyeho ko mu bintu bikomeye nyina ahora amuhatira, amwibutsa mu biganiro bagirana amubwira ko agomba gushyira isengesho imbere.

Ati “Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.”

Mu buryo bwo gutebya, Meddy yavuze ko umubyeyi we aba kuri Instagram ariko ko kugeza ubu atazi amazina akoresha. Ati “Wagira ngo aba akeka ko nzamu-blocka (ibi nabikora ariko mu kinyabupfura…) n’ibi nanditse araza kubibona ahite anyandikira kuri WhatsApp ko yabibonye […] Ndagukunda Mama.”

Meddy wavukiye i Bujumbura mu Burundi, ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Meddy ni kenshi yagiye avuga ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Augustin kubera inkeke yahozwagaho n’umugore we byatumye yiyambura...

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare ahagana saa yine z’amanywa, mu...
21 February 2020 Yasuwe: 2450 1

RIB yasubije abasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa KIZITO MIHIGO no ku...

Umuryango wo muri Commonwealth urasaba ko uubuyobozi bw’u Rwanda bwizeza ko...
21 February 2020 Yasuwe: 14092 0

harifuzwa itegeko rihana ababeshya dore ko n’abaminisitiri babikora

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Abanyarwanda bakwiye...
21 February 2020 Yasuwe: 1490 1

Impamvu yatumye Perezida Kagame yubaka Kigali Arena yamenyekanye

Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri,wari witabiriye ibirori byo...
21 February 2020 Yasuwe: 4034 2

Umusirikare warashe umusore amukekaho kumuteretera umukobwa agiye kugezwa...

Umusirikare witwa Maj. Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri...
18 February 2020 Yasuwe: 8944 2

Burera:Umunyeshuri yakuwe mu Kiyaga yapfuye nyuma yo gutoroka ikigo...

Umunyeshuri witwa Niyonizeye Pacifique wigaga mu ishuri rya E.S Kidaho riri...
18 February 2020 Yasuwe: 6417 0