skol
fortebet

Menya byinshi kuri Madamu Carr wazanye ibireti mu Rwanda mu 1954, akanahasiga ikigo cy’impfubyi

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Madamu Carr ni Umunyamerika kazi watangije igihingwa cy’ibireti mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende, n’ikigo kirera imfubyi "Orphelinat Imbabazi" nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugore uvugwaho kurangwa n’impuhwe nyinshi yitwa Rosamond Helsey Carr akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashakanye n’umugabo w’Umwongereza witwa Kenneth Carr batura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1949 ariko nyuma yaho gato baratandukana ari nabwo uyu mugore yafashe (...)

Sponsored Ad

Madamu Carr ni Umunyamerika kazi watangije igihingwa cy’ibireti mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende, n’ikigo kirera imfubyi "Orphelinat Imbabazi" nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugore uvugwaho kurangwa n’impuhwe nyinshi yitwa Rosamond Helsey Carr akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashakanye n’umugabo w’Umwongereza witwa Kenneth Carr batura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1949 ariko nyuma yaho gato baratandukana ari nabwo uyu mugore yafashe umwanzuro wo kuza gutura mu Rwanda.

Nk’ uko Imvaho yabitangaje igihe kinini cy’ubuzima bwe Rosamond yakimaze akorera mu Rwanda, kuko yageze mu murenge wa Mudende mu mwaka wa 1954 akaba ari naho apfira mu ku wa 29 Nzeli 2006.

Yahatangije ubuhinzi bw’igihigwa cy’ibireti abaturage benshi bo muri ako gace bamwibukiraho kuko cyabateje imbere.

Icyo abaturage bamwibukiraho

Aho yari atuye hasigaye ibikorwa byinshi dore ko ubu hafatwa nka hamwe hari ibyiza nyaburanga mu karere ka Rubavu kuko hari indabyo z’amoko yose zakundaga kwifashishwa hakorwa imibavu ndetse n’ubu zikaba zigihari.

Mihigo Jean umwe mu basaza w’imyaka 65 yari umukozi wa Madame Carr, yitaga ku bireti agahembwa amafaranga 6 ku munsi, yemeza ko yasoromaga by’uyu mugore ibireti kuva mu mwaka wa 1965.

Ati “Carr ryari izina ry’umugabo we noneho natwe tumwita Madame Carr, yatangije igihingwa cy’ibireti, atanga akazi akajya afasha abahaturiye bamukorera, twarabanye mba umuzamu we ni nawe wanyigishije kubyina kuko yakundaga umuco Nyarwanda agakunda Abanyarwanda kuko buri mugoroba aha hataramiraga abazungu, twari dufite akazi ko gutarama kandi n’ubu biracyahari kuko haracyasurwa.”

Bimwe mu byo bibukira kuri Madame Carr ni uko mbere y’uko apfa yasize avuze ko umutungo we n’ibyo yari yatangije mu Rwanda byose byazifashishwa mu kwita ku mfubyi n’abatishoboye baturiye ikigo yari yashinze.


Mu rugo iwe yahagize ubusitani busurwa na ba mukerarugendo

Sugira Jean Baptiste nawe ufite byinshi azi kwa Madamu Carr, avuga ko ikigo cyari kizwi nka Orphelinat Imbabazi nyuma ya gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda yo kwakira abana b’imfumbyi mu miryango, imfubyi zarererwagamo zahise zijyanwa mu miryango ubu hakaba hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse hakaba hari n’ishuri ry’inshuke mu rwego rwo gufasha abahaturiye.


Madamu Carr yaje mu Rwanda mu gihe cy’ ubukoroni

Ati “Madame Carr yageze mu Rwanda agura aha hantu mu mwaka wa 1955 ari na bwo yahise atangiza ubuhinzi bw’ibireti n’ikigo cyitwaga Mugongo Plantation of Pyrethrum, ni we watumye abaturage bamenya ko habaho n’igihingwa cy’ibireti, abigisha kubihinga batangira kubona akazi n’amafaranga byatumye ubuzima bwabo buhinduka, kugeza n’ubu inkengero zaho zihinzeho ibireti kandi abaturage bakomeje uwo muco wo kubihinga.”

Uko yatekereje gushinga ikigo cy’imfubyi

Sugira akomeza avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mugore yahunze, agarutse asanga abana bamwe b’imfubyi za Jenoside babayeho nabi ahita atangiza ikigo kibarera, atangirana n’ abana bagera ku 140, baje no kwiyongera kuko harerewe abana 400.

Yagize ati “yagarutse aje kureba ubutaka bwe asanga hari abana b’imfubyi batagira aho baba, batagira ubitaho abona ari cyo gihe cyo gutangira kubafasha arekana n’ibyo guhinga ibiteri, mu kwezi k’Ukuboza 1994 ni bwo yahise atangiza ikigo kirera imfubyi.”

Akomeza agira ati “ Atangiza iki kigo ubuzima bwari bugoye cyane kuko guhita atangiza umushinga usimbura uwo yari afite byari ibintu bitoroshye hari hari inzu imwe abana baryamagamo, ubundi bakarira hanze, yifashishije bene wabo bituma hagenda hubakwa izindi nzu abana b’imfubyi bifashisha.”

Itangira ry’ikigo Imbabazi Foundation

Sugira Jean Baptiste kuri ubu ni umwe mu bayobozi ba Imbabazi Foundation avuga ko nyuma y’aho abana barererwaga muri icyo kigo cy’imfubyi bagiye mu miryango itandukanye byabaye ngombwa ko hakomeza ibindi bikorwa bigamije kubakurikirana aho bari mu muryango bibyara inyungu.

Ati “ntabwo hakiri ikigo cy’imfubyi, ubu dufite inshingano 3, dufite ubutaka bungana na hegitari 56 bwifashishwa mu buhinzi bugirira akamaro abana barerwaga na Madame Carr aho umusaruro uvuyemo tuwifashisha mu kubakurukirana tubishurira amasomo.”

“ Kuba abana baravuye hano ntibivuze ngo twarabatereranye kuko tubarihira amashuri, hari n’abo twishyrira bakiga ibijyanye n’imyuga kugira ngo bakomeze bumve ko hari umugiraneza wabitayeho kandi n’ubwo yitabye Imana ibyo yasize avuze bikomeje gukorwa.”

Umusaza Mihigo Jean nawe yagize ati “Uyu mubyeyi mbere y’uko apfa yasize avuze ko ibyo yari afite bigomba gucungwa bigafasha imfubyi yari afite ndetse bikifashishwa mu kwita ku baturage batishoboye baturiye ikigo, murumva umutungo ni uwabo ukwiye gukomeza kubafasha kandi gahunda yari afite yo kwita ku babayeho nabi ntabwo yigeze ihagarara n’abatishoboye barafashwa.”

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bwahaye akazi abakozi bagera kuri 40 bahoraho n’abandi bakora mu buryo bwa nyakabyizi.

Kwa Madame Carr hakorerwa ubukerarugendo

Mihigo avuga ko ubusitani Madame Carr yakundaga kwicaramo ari na ho yakoreraga imirimo itandukanye, yitegeye ibirunga yumva amahumbezi n’inyoni ziririmba, kuri ubu ari ahantu nyaburanga.

Ati “Ajya kwitaba Imana yasabye ko igihe yaba avuye mu mubiri ariho yazashyingurwa kandi ni ko twabikoze ibyo yategetse byose twarabyubahirije. Ikintu Madame Carr yasize n’ ikintu cyitwa urukundo n’impuhwe , kuba yaraje yigiriye muri gahunda ze ariko akazihindura agashinga ikigo cy’imfubyi yabitewe n’urukundo si umuntu wese wagira uwo mutima, nabishikariza buri wese.”

Sugira avuga ko hari abantu benshi bajya baza bavuye mu bihugu bitandukanye baje gusura aho uyu muzungu yari atuye, gusura Imva ye ndetse no kumenya amateka y’aho hantu aho hanaza abashaka gusura ubusitani bubarizwamo indabyo zihumura neza.

Ati “Ahubwo aha hantu harasurwa cyane gusa usanga abahasura ari abavuye hanze, Abanyarwanda bo ntibakunze kuhaza. Mu kwezi dushobora kubona abantu barenga 100 baje mu bihe bitandukanye, cyane abazungu iyo bageze mu bihe by’ubushyuhe cyane usanga baza, bituma twinjiza amafaranga atwunganira mu mirimo dukora ya buri munsi harimo gufasha bana.”

Uyu mukecuru yakoze iyo bwabaga kugira ngo impfubyi zo hafi y’iwe zihabwe uburere nk’ubw’abandi

Sugira avuga ko indabyo zihari nziza zibereye ijisho zasizwe na Madame Carr zigurishwa amafaranga cyane ururabo yakundaga rwa Roza ruri mu bigurwa cyane.

Ati “Izi ndabyo zigurishwa abantu bazikeneye harimo abafite ubukwe, isabukuru ndetse hari n’abakiliya bo mu gihugu cya Congo usanga bazikunda cyane bahora baza kugura, hari n’abandi bajya baza kugura izo bakoramo imibavu n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko amateka yaho akwiye gukomeza agasigasirwa.

Ati "Madame Carr yatanze umusanzu ntabwo ibikorwa yatangije yakoraga by’urukundo byakwibagirana ubu abaturiye kiriya kigo baracyahabonera inyungu kuko abana baho bari kwiga mu ishuri ry’inshuke, ikindi igihingwa ngengabukungu cy’ibireti ubu gitunze benshi kandi gikomeje guteza imbere benshi. "

Madame Carr yanditse igitabo cyitwa Pays aux Milles Colline, ma Vie au Rwanda. Ugenekereje mu kinyarwanda bivuze Igihugu cy’Imisozi Igihumbi, ubuzima bwanjye mu Rwanda.

Yahuye na mugenzi we Dian Fossey nawe wibukirwa ku kwita ku ngagi zo mu Birunga, akaza gupfa mbere ye, ngo bari inshuti z’akadasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa