skol
fortebet

Meya Habitegeko yabwiye abaturage amagambo akomeye abibutsa aho bavuye n’ aho bageze

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abaturage ko bakwiye kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho kandi bakaba aba mbere mu kubisigasira, kuko atari ko byahoze, abibutsa ko cyera bari babyimbye amatama kubera bwaki, ariko kuri ubu abyimbye kubera amata banywa.
Yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yasozaga itorero ry’intore 6 829 zituruka mu midugudu 27 igize Umurenge wa Ruheru, zimaze iminsi zitoreza ku rwego rw’umudugudu.
Habitegeko yibukije abaturage gahunda nziza (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abaturage ko bakwiye kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho kandi bakaba aba mbere mu kubisigasira, kuko atari ko byahoze, abibutsa ko cyera bari babyimbye amatama kubera bwaki, ariko kuri ubu abyimbye kubera amata banywa.

Yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yasozaga itorero ry’intore 6 829 zituruka mu midugudu 27 igize Umurenge wa Ruheru, zimaze iminsi zitoreza ku rwego rw’umudugudu.

Habitegeko yibukije abaturage gahunda nziza bashyiriweho na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo Girinka, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, ubudehe, gukorera mu matsinda n’izindi abasaba kuzibyaza umusaruro.

Yababwiye kandi ko kuri ubu bafite uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu cyabo babikesha imiyoborere myiza, abasaba kujya babizirikana bibuka aho bavuye, n’aho bifuza kujya.

Nk’ uko igihe cyabitangaje Habitegeko yagize ati “Murabizi uru Rwanda rwigeze kubura umutekano igihe kirekire, iyo nza kuba ndi Burugumesitiri mba mfite inka ziruta uko mungana uku, kandi mwagiye munzanira mwigura. Ariko kuri ubu nubwo nagufatira hano mu kwaha, mu gihe nkikuniga waba wohereje ubutumwa bakakunyamururaho. None reba amatama yanyu, cyera yari abyimbye kubera bwaki, none ubu arabyimbye kubera ikivuguto”.

Yakomeje abibutsa ko bakwiye kujyana abana babo ku ishuri kuko muri iki gihe buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwiga, bitandukanye na cyera aho hari bamwe babuzwaga kwiga bitewe n’ubuyobozi bubi bwarangwaga n’ivangura.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru bavuga ko bazi aho bavuye, aho bageze, ndetse naho bagana, bityo bakaba bariyemeje gushyira hamwe no kwiyubakira igihugu ndetse no kucyirinda.

Ati “Mu itorero twungukiyemo byinshi, kandi twiyemeje gukomeza ubufatanye kuko ntacyo umuntu yakora ari wenyine, twiyemeje gufatanya muri byose, gukunda igihugu cyacu no kugikorera kandi n’abana bacu tukabatoza dutyo.”

Abaturage kandi bibukijwe kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi bakibuka gutora neza umuyobozi uzabageza ku iterambere n’umutekano urambye.
Itorero ryasojwe ku mugaragaro rifite intego igira iti ‘Uruhare rwanjye mu kubaka umudugudu w’icyitegererezo no gushyigikira ibyagezweho’.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano. Ariko buriya ni ngombwa KO abayobozi bakoresha imvugo nk’iyi yuzuyemo incyuro bibutsa abaturage ibyiza bagezeho?

    Bwana Meya gerageza uko sore iyo mvuga yawe, kuba abanyarwanda barageze kuli byinshi kugeza Ubu ndemeranya nawe,aliko gucyulira abantu ngo bali barabyimbwe amatama kubera Bwaki,none babyimbye amatama kubera ikuvuto,wabanje ukitekerezaho,ko nawe mbona utubutse,mu maso no munda ,uwakubwira gutyo byagushimisha ????

    Nyakubahwa meya wa nyaruguru,
    ushobora kumpa byinshi nkishima arko amagambo urengejeho akabihindura ubusa. incyuro yerekana ko wahayumuntu bitakuvuye kumutima cg utamukunze.

    nibyo se ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa