skol
fortebet

MIFOTRA yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 ari umunsi w’ ikiruhuko

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo yatangaje ko ku wa Gatanu w’ iki cyumweru tariki 1 Nzeli 2017 ari umunsi w’ ikiruhuko rusange ku bakozi ba Leta(congeˊ).
Kuri iyi tariki abayisilamu bazizihiza umunsi mukuru w’ ibitambo witwa EID AL-ADHA. Iyi tariki itangazwa buri mwaka n’ umuryango w’ abayisilamu mu Rwanda, Rwanda Muslems’ Association(RMC).
Kuri iyi tariki iba yatanganjwe na RMC, ni umunsi w’ ikiruhuko nk’ uko biteganywa n’ iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ ibiruhuko rusange.
Butumwa (...)

Butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa twiter ya Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo iyi Minisiteri yifurije abayisilamu kuzagira umunsi mukuru mwiza.

Umuyobozi w’ umuryango w’ abayisilamu Sheikh Musa Sindayigaya yatangarije umuryango ko ku rwego rw’ igihugu uyu munsi mukuri wa EID AL-ADHA uzizihirizwa kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

EID AL-ADHA ni umunsi abayisililamu bazirikana igihe Abalahamu ufatwa nka sekuruza w’ amahanga yageregezwaga n’ Imana imusaba gutamba umwana we w’ imfura. Abayisilamu n’ abakirisitu ntibahuza ku mwana Aburahamu yari agiye gutamba uwo ariwe. Abakirisitu bashingikiye kuri bibiliya bavuga ko uwo mwana ari Isaka mu gihe abayisilamu bavuga ko uwo mwana ari Ishimayeli.

Sheikh Musa yatangarije Umuryango ko impamvu uwo mwana ari Ishimayeli ari uko umwana Abulahamu yabyaye mbere ari Ishimayeli aho kuba Isaka nk’ uko bibiliya ibivuga.

Indi mpamvu ngo ntabwo Imana yari kugerageza Aburahamu imusaba gutamba umwana we Isaka kandi yaramubwire ko Isaka azakomokwaho n’ abuzukuru ba Abulahamu.

Ibitekerezo

  • Ndifuza kwiga icyongereza niyibutsa kuko hari ibyo nzi ariko kuvuga birananira, kumfasha gushira ubwoba n’isoni zokuvuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa