skol
fortebet

Min w’intebe Dr Ngirente yagaragaje inkingi 3 zigize gahunda ya Guverinoma

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa kabiri yagaragarije abagize inteko ishingamategeko inkingi 3 zigize gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje imirongo migari ya gahunda guverinoma ifite mu gihe cy’imyaka 7 kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Mu bikorwa bizibandwaho mu nkingi ijyanye n’Ubukungu avuga ko hazubakwa imihanda yihariye izanyurwamo n’imodoka zitwara (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa kabiri yagaragarije abagize inteko ishingamategeko inkingi 3 zigize gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje imirongo migari ya gahunda guverinoma ifite mu gihe cy’imyaka 7 kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

Mu bikorwa bizibandwaho mu nkingi ijyanye n’Ubukungu avuga ko hazubakwa imihanda yihariye izanyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’abatindaga kugera ku kazi bitewe n’ubucukike bw’imodoka.

Yagize ati: ’’Hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi no mu cyaro muri urwo rwego bimwe mu bizakorwa ni ukongera inzira zikoreshwa na bus zitwara abagenzi ku gihe kizwi ariko by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hazashyirwaho inzira zihariye zizaba zifite uburebure bwa km 22 ibi bigabanya igihe abantu bamara mu nzira, ibikorwa remezo bizakomeza gushyirwa ahantu hashya hateganyijwe guturwa muri urwo rwego hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na km. 250 ahagenewe gutuza abantu ndetse hakorwe n’imihanda yo mu mijyi ingana na km 248.’’

Mu nkingi ya kabiri ijyanye n’Imibereho myiza y’Abaturage, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko hazibandwa ku bikorwa 5 by’ingenzi aha ngo imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima bitarenze 2024 izaba yabihawe.

Mu nkingi ya gatatu ijyanye n ’imiyoborere myiza, Minisitiri w’Intebe agaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu guhangana n’abanyereza umutungo wa Leta: ’’Hazongerwa imbaraga nyinshi mu kugaruza umutungo w’abahamwe n’inyaha byo kunyereza no kwangiza umutungo wa Leta ku buryo igipimo cy’umutungo uzagaruzwa kizagera nibura kuri 90% kivuye kuri 44.3%. bumwe mu buryo buzifashishwa ni ukurushaho gukoresha abahesha b’inkiko b’umwuga.’’ Minisitiri Ngirente

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere rirambye rigera kuri bose, mu gushyiraho imirongo migari iyigize, Minisitiri w’Intebe asobanura ko hashingiwe ku migambi y’Umuryango FPR Inkotanyi watsinde amatora y’umukuru w’igihugu, hagendewe kandi ku bikorwa byihariye Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.

Mu bindi byagendeweho harimo imirongo migari yatanzwe na Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuzayobora u Rwanda ndetse niyo yatanze ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma.

RBA

Ibitekerezo

  • Kongera imihanda se buriya nicyo kizakemura ikibazo cy’abagenzi batinda ku mihanda? mbona monopol y’imihanda (kuba ligne yaragiye ihabwa umuntu umwe) byaratumye abagenzi bahazaharira kurusha uko byari biri mbere hagikora utumodoka duto, kuko imwe yarahavaga indi ikaba irahageze, ariko ababonye ko harimo agafaranga bitwaza ngo bagiye gukemura ibibazo by’abagenzi babakuyemo, umuntu umwe agahabwa ligne akayikoresha uko abishaka none abantu bakerererwa ku mihanda bagiye ku mirimo (ubwo se niko gukemura ikibazo cy’abagenzi),umugi wa Kigali ntacyo batagize basobanura ko ntawe uzongera kumara iminota irenze itanu ku murongo ategereje imodoka, ariko uzagere ahari ibyapa bya taxi hose, iminota 30 cg 40 irashira, ariko ntibibuza uwinjiza kwinjiza, urebye neza ni kunyungu z’uwahawe umuhanda si iz’umugenzi.
    Reka dutegereze turebe ko ibi badutangarije ko bizakemura ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa