skol
fortebet

MINEDUC yafatiye ibyemezo ikibazo cy’abana bajya gushaka ishuri mu bihugu by’abaturanyi

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo gukumira burundu ikibazo cy’abana bambuka umupaka bakajya gushaka amashuri mu bihugu by’abaturanyi,Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura, yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba nshya zo kongera amashuri muri utwo duce.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2019, ubwo we n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, umushinga w’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Mu mwiherero wa 16 w’abayobozi, Perezida Kagame yakomoje ku bana usanga bajya kwisiramuza muri Uganda, kandi n’uburyo bwifashisha impeta mu gusiramura bwaravumburiwe mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka kuri iki kibazo ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Burera mu cyumweru gishize, aho yavuze ko bitumvikana uburyo usanga hari serivisi abaturage bajya gushaka mu bihugu by’abaturanyi kandi mu Rwanda hari ubushobozi ku buryo bazihabonera.

Kuri uyu wa Kabiri Abadepite babajije Minisitiri w’Uburezi niba hari ingamba bafite ku guca burundu ikibazo cy’abana b’Abanyarwanda bambuka imipaka bajya kwiga mu mashuri y’ibihugu duturanye.

Depite Basigayabo Marceline yabajije niba “Hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri by’umwihariko mu turere duhana imbibi n’ibihugu duturanye”.

Minisitiri Mutimura yashimangiye ko bashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri no gushyiraho uburyo buzafasha abanyeshuri bajyaga kwiga mu mashuri y’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Yagize ati “Aha niho twashyize imbaraga cyane mu turere twa Gisagara, Gicumbi, Burera, Nyagatare n’ahandi ndetse ahenshi ibyumba by’amashuri byararangiye.”

Yakomeje agira ati “Ni igikorwa twatangiye mbere ku buryo dufite icyizere ko nta bana bacu bazongera kujya kwiga hanze y’igihugu ndetse hari n’izindi gahunda turateganya gushyiraho.”

Minisitiri Mutimura kandi yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no kurwanya ubucucike mu mashuri hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 1150 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020.

Ibitekerezo

  • Ikibazo si amashuri ikibazo ni Irene ryuburezi

    Kabisa iyo gahunda niza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa