skol
fortebet

Mineduc yasubije ibaruwa yandikiwe na Kiliziya Gatolika yasabaga ko umunsi wo gutangira kw’Abanyeshuri mu gihembwe cya Kabiri wakwigizwa inyuma

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yasubije ibaruwa yandikiwe na Kiliziya Gatolika yasabaga ko umunsi wo gutangira kw’Abanyeshuri mu gihembwe cya Kabiri wakwigizwa inyuma bakazasubirayo kuwa 22 Mata.

Sponsored Ad

Nk’uko MINEDUC iherutse kubishyira ahagaragara mu ngenga bihe yayo, yagaragaje ko igihembwe cya Kabiri cy’itangira ry’abanyeshuri ari uguhera ku wa 20 Mata 2019 kugera ku wa 22 Mata 2019.

Ku wa 2 Mata 2019, nibwo hateranye inama y’ abepisikopi mu Rwanda bandikira ibaruwa Minisiteri y’ uburezi isaba ko itariki yo gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya 2 yakwigizwa inyuma umunsi bakazasubirayo tariki 22 aho kuba 21.

Ibi byasabwe bitewe n’uko Kiliziya Gatolika n’Abakiristo muri rusange bategereje kwizihiza umunsi wa Pasika kuwa 21 Mata, aho abakiristo bose bizihiza uyu munsi bibuka izuka rya Yesu (Yezu).

Muri iyi baruwa hagaragajwe urutonde rw’ ibigo bya Kiliziya isabira koroherezwa ku itariki yo gusubira ku mashuri ariko yongeraho ko bibaye byiza abanyeshuri bose bakoroherezwa kuko n’ abatiga mu bigo bitari ibyayo barimo abakirisitu nabo bizihiza uwo munsi mukuru.

Dr Munyakazi Issac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asubiza ubusabe bw’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko abo yemereye gusubira ku mashuri tariki 22 Mata ari abiga mu bigo bya Kiliziya gatolika ibacumbikira.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi yemeye ubu busabe bwanyu kandi ko amashuri ari ku mugereka mwatumenyesheje ahawe urwo ruhushya. Abayobozi b’ibigo by’ayo mashuri bazamenyeshe abanyeshuri ko bazagaruka ku wa 22 Mata 2019."

Kiliziya Gatolika ifite ibigo by’amashuri byigenga hamwe n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano agera ku 1381.

Ibitekerezo

  • PASIKA ni umunsi ukomeye cyane muli Kiliziya Gatolika.Bayizihiza ku Cyumweru buri gihe.Ikabibutsa "Izuka rya Yezu".Gusa ntabwo bihuye nuko Bible ivuga.Icya mbere,Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba kwibuka URUPFU rwe nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Ikindi kandi,Bible ivuga itariki nyayo tugomba Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (ukwezi kwa mbere muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara 28:16 havuga.Uyu mwaka,iyo tariki izahura na le 19 Mata 2019,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Bizaba ari Kuwa Gatanu.Igihe Abayahudi bazaba barimo kwibuka Pasika yabo,nibwo Abakristu nabo bazaba barimo kwizihiza Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze 11,kubera ko YUDA yabanje kumwirukana.Kuli uwo munsi,nibwo Abahamya ba Yehova ku isi yose bazibuka Urupfu rwa YEZU,nimugoroba.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa