skol
fortebet

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Sponsored Ad

Ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi , iramenyesha abayobozi buturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa.

Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya abize uburezi ku rwego rwa A2 na A0 n’abatarize uburezi ariko bafite uburezi bukenewe muri iyo myanya mu masomo yigishwa mu mashuri abanza cyangwa ay’isumbuye kwitabira gusaba ako kazi ko kwigisha.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uturere twarangije gutanga amatangazo ahamagarira abantu gusaba akazi ko kwigisha, dusabwe kongera gutanga ayo matangazo kugira ngo n’abatarize uburezi basabe ako kazi.

Uturere twose twandikiwe iyi baruwa nyuma y’iryo REB yasohoye mu myaka ishize, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko basabwa gukemura icyo kibazo bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019 kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kigeze gutangaza ko imwe mu mpamvu ituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikemangwa ari abarimu babukora batarabwize, ari yo mpamvu hafashwe icyemezo ko mu mwaka w’amashuri wa 2020 nta mwarimu utarize kwigisha uzaba akirangwa mu kazi k’ubwarimu.

Guhera mu 1994 abarenga ½ cy’abari mu burezi ntibari barize kwigisha, ibi bikaba byaratewe n’uko abarimu bamwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bagahunga mu gihe abandi bagize uruhare muri Jonoside bari bari mu maboko y’ubutabera.

Uko inzego z’Igihugu zagiye ziyubaka ni ko urwego rw’uburezi narwo rwiyubatse ku buryo kugeza mu mpera za 2018, abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi 63, abagera kuri 98% bari barize uburezi.

Mu 2019 hamaze kuboneka abandi barangije mu mashuri nderabarezi bageze ku 3859 nabo baje kuziba icyuho cy’abarimu batize uburezi.

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa ko mudasobanurira noneho Impamvu n’abatarize uburezi noneho mubashaka ,mwabonye se bashoboye nabo?
    Njyewe gusa Nubundi mbona umuntu urangije Kaminuza Urg mu ishami rya science na technology kwigisha yabibasha ndetse naneza cyane.

    Nyakubahwa ko mudasobanurira noneho Impamvu n’abatarize uburezi noneho mubashaka ,mwabonye se bashoboye nabo?
    Njyewe gusa Nubundi mbona umuntu urangije Kaminuza Urg mu ishami rya science na technology kwigisha yabibasha ndetse naneza cyane.

    Niba ari uko bigiye kugenda ireme ry,uburezi rigiye gupfa nabi!!!!!!!!!

    Ibyo byose babikore ariko banavugana n,umwalimu sacco ureke abatize ubureze nabo babone inguzanyo kumushahara kuko tubangamirwa no kwimwa inguzanyo ku mushahara kdi turi mukazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa