skol
fortebet

Minisitiri Busingye yasabye inama polisi kugendana n’ ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye kuri iki Cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe u Rwanda rugezemo mu iterambere kugira ngo rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye kuri iki Cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe u Rwanda rugezemo mu iterambere kugira ngo rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, abayobozi bayo mu Ntara , Umujyi wa Kigali n’uturere, Abofisiye bayo bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato.

Iyo kuri uyu wa (26 Werurwe) yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana n’abamwungirije uko ari babiri; ni ukuvuga ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda.

Minisitiri Busingye yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda; avuga ko ari bwo butuma isohoza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize ati,"Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye . Ibi biha umukoro umupolisi wese na Polisi y’u Rwanda muri rusange wo kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwoko butandukanye kuko ari byo bizatuma ibikorwa byabo bitahurwa, bikumirwe; ndetse hanafatwe ababikoze."

Minisitiri Busingye yabwiye abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bazo bukwiriye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’Inama Mpuzamahanga zitandukanye bizagende neza; kandi bikorwe mu mahoro n’ituze.

Yasabye abagize uru rwego rw’umutekano gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ; ababwira ko kugira ngo babishobore bisaba kumenya amoko yayo, uko yakwa n’uburyo itangwa ; ariko na none abasaba kuyirinda ubwabo .

Yagize kandi ati, "Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira kugira urwego rw’umutekano nka Polisi biyumvamo, bizera, bisanzuraho; kandi bakorana na rwo neza . Ni ngombwa gukomeza no guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere n’umutekano birambye. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo ibyo bigerweho."

IGP Gasana yibukije abitabiriye iyo nama ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; kandi ko ibyo bigomba kujyana no gutanga serivisi nziza.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda iterana buri gihembwe. Mu biyikorwamo harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izindi nama zabaye mbere , ibyagezweho, imbogamizi zatumye bimwe mu byari biteganyijwe bitagerwaho , no gufata ingamba zituma uru rwego rw’umutekano rusohoza inshingano zarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa