skol
fortebet

Minisitiri Evode yavuze ukuntu ijambo rya perezida Kagame ryamufashije kwitandukanya n’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko ijambo perezida wa Repubulika yavugiye muri Rwanda Day yabereye Toronto muri 2013 ryamufashije guhinduka atera umugongo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yari ashyigikiye aho yemeza ko ubu ari igipimo cyiza cy’umuntu ushobora guhinduka agakora byiza.

Sponsored Ad

Minisitiri Evode yavuze ko nyuma y’igihe kinini afatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda,gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije kwitekerezaho no kugaruka mu nzira nzima nyuma y’ijambo perezida Kagame yavugiye muri Rwanda Day yabereye I Toronto muri Canada.

Yagize ati “Umuntu ashobora kwibaza ati ‘ariko Evode wo muri BBC na Evode wo muri MINIJUST bapfana iki?’ Ni ikibazo wenda wakwibaza… Icyo gihe, ni mwe mwaca urubanza, ntabwo ari njyewe. Perezida Kagame aza i Toronto muri Rwanda Day, yavuze imbwirwaruhame yatumye njya gushaka itike ya kare. Yaravuze ngo abahashye ubwenge, abafite amafaranga, abahashye ubwenge mubuzane turabushaka, abahashye ubushobozi turabushaka, ariko abahashye imico mibi muyigumane hano.”

Nisanze mu bantu bahashye ubwenge nibazaga ko burimo gupfa ubusa. Kuko hari abantu, warebaga ibyo ukora, njye nkunda kwikorera isuzuma nkavuga ngo muri iyi myaka itanu ngeze hehe? Urwanya leta, ese ndi njyenyine, hari abo dufatanyije se, rimwe ugasanga n’abantu bashaka ko usobanura ibidashoboka, n’amakosa bo bakoze n’iyo politiki utarayijyamo cyangwa utaranavuka bagashaka kubigushyira ku mutwe ngo ni wowe uzi gusobanura ibintu."

Avuga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda,Minisitiri Evode yamaganye abashaka kuyihindurira ubusobanuro.

Ati “Abantu basobanura Ndi Umunyarwanda, iyo bashaka gukabya bamwe bayihindurira kamere bakavuga ngo igamije kwemeza Abahutu ibyaha batakoze. Ariko si byo. Ndi Umunyarwanda njyewe yaramfashije nk’umuntu, kandi ni yo mpamvu mvuga ngo njyewe ndi igipimo cy’uko umuntu ashobora guhinduka, cyane cyane iyo ashobora kwisuzuma akareba ibyo akora, akavuga ati ‘ibi bintu, ubwenge mfite, reka ndebe ko nagira icyo nkora kandi hamwe n’abandi."

Ibi Minisitiri Evode yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangaga ikiganiro mu Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa