skol
fortebet

Minisitiri Gashumba na Amb.Nduhungirehe banyomoje amakuru avuga ko imipaka ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Ba minisitiri barimo Diane Gashumba w’Ubuzima n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘IburasirazubaAmb.Nduhungirehe Olivier bahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwafunze umupaka warwo na RDC kubera Ebola iri guca ibintu I Goma.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yabwiye RBA ko amakuru yazindutse avugwa kuri uyu wa 1 Kanama 2019 imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika ya Repubulika ya Demukarasi yafunzwe, ngo icyabaye ni ugukaza ingamba.

Yagize ati “Ntabwo umupaka uduhuza n’ igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ufunze, kuko iyo umupaka ufunze hari inzego zibitangaza zikabyandika zikabimenyekanisha.

Ahubwo icyo twakoze guhera ejo ni ugukaza ingamba zigisha abaturage, tubabwira ngo mwumvise ko hari undi muntu wagaragayeho icyorezo cya Ebola mu gihugu cy’ abaturanyi… icyo twakoze ni ukubabwira ngo niba mushoboye kutajya hariya ni mureke kuhajya”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanyomoje inkuru y’ikinyamakuru Daily Mail yashimangiraga ko uyu mupaka wafunzwe aho yavuze ko ibintu byafashwe uko bitari.

Nubwo aba bayobozi bakomeye bahakanye ko uyu mupaka utafunzwe,abanyarwanda batuye I Rubavu bangiwe kwambuka muri Repubulika iharanira ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nk’ibisanzwe kubera iyi Ebola yahitanye umuntu wa 3 uyu munsi.

Abaturage batuye kuri uyu mupaka wafunzwe babwiye abanyamakuru ko babwiwe n’abashinzwe umupaka ko wafunzwe mu kwirinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, gahana imbibi n’umujyi wa Goma witwa Gilbert Habyarimana, yabwiye abanyamakuru ko iki cyemezo cyo kubuza abantu kwambuka berekeza I Goma no kuvayo uza mu Rwanda cyafashwe bamaze kukiganirizaho abaturage bakabyemeranya.

Amakuru mashya aravuga ko nyuma ya saa sita umupaka wongeye gufungurwa nyuma y’inama yahuje ubuyobozi n’abaturage, bumvikana ko abashobora kwambuka ari abafite ibintu bikomeye bagiye gutunganya i Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa