skol
fortebet

Minisitiri Gashumba yasuye imipaka ihuza u Rwanda na RDC nyuma yo kumva ko Ebola yageze I Goma [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasuye imipaka ibiri, umuto n’umunini ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwo kureba uko bapima ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola, nyuma yaho igaragaye i Goma, umugi uturanye n’uwa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Nkuko ibinyamakuru bikomeye ku isi birimo Reuters,BBC n’ibindi byabitangaje, ejo ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, nibwo umupasiteri yasuzumwe bagasanga afite indwara ya Ebola yari avanye ahitwa i Butembo haherereye kuri kilometero 200 uvuye i Goma.

Uyu mupasiteri waje mu modoka itwara abagenzi,yarapimwe bamusangana ebola bahita bamusubiza i Butembo, naho abamwegereye n’abamukozeho bose bashyirwa mu kato ngo basuzumwe barebe niba batanduye.

Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba arasaba abanyarwanda kwirinda kujya mu mujyi wa Goma, nyuma yaho hagaragaye umuntu urwaye Ebola, akemeza ko u Rwanda rutari bufunge umupaka,uhubwo ko nabambutse bakajyayo bagomba kwitwararika banoza isuku cyane cyane bakaraba intoki kugirango birinde.

Yagize ati "Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo".

Ebola yandura iyo umuntu akoranyeho n’inyamaswa cyangwa umuntu uyirwaye, cyangwa akoze ku murambo w’uwo yishe.Ebola yandura vuba cyane kuko amatembabuzi yose kandi macye y’uyirwaye ashobora kwanduza utayirwaye uyakozeho.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa