skol
fortebet

Minisitiri w’intebe Murekezi arasaba abashinzwe amagereza kuzuza inshingano zabo

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangije inama ya kane y’ihuriro nyafurika ry’inzego z’amagereza, asaba abayitabiriye kurushaho kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no kubyaza umusaruro uru rwego rw’amagereza.
Iyi nama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kwita ku bagororwa, abagize imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile.
Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangije inama ya kane y’ihuriro nyafurika ry’inzego z’amagereza, asaba abayitabiriye kurushaho kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no kubyaza umusaruro uru rwego rw’amagereza.

Iyi nama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kwita ku bagororwa, abagize imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile.

Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yifashishije urugero rwa gahunda ya Leta yo gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, TIG avuga ko hari icyo byunguye u Rwanda bityo asaba abitabiriye iyi nama kurushaho kubyaza umusaruro uru rwego rw’amagereza.

Yagize ati:’’Ibihugu byose bya Afurika, abikorera na sosiyete sivile bafite inshingano zo gufasha ACSA mu kongera amafaranga leta igenera uru rwego, ACSA kandi ikwiye gukorana bya hafi na Leta mu guhindura amagereza akaba urwego rwatanga umusaruro, ndagirango mbibutse ko uruhare rw’abagororwa mu mirimo ibyara inyungu bigirira akamaro abagororwa ubwabo, amagereza n’ibihugu muri rusange.’’

Mu mwaka w’2015-2016, mu Rwanda abagororwa binjije miliyoni zisaga 700 z’amaFrw naho guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu muri 2017, uru rwego rwinjije asaga miliyoni 300 mu kigega cya Leta.

Umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’inzego z’amagereza, akaba na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda, Dr Canon Johnson Byabashaija, ndetse na komiseri mukuru wa w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, RCS, CGP George Rwigamba bagarutse ku mfungwa zikurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n’iby’iterabwoba.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yaboneyeho kugaragariza abayitabiriye aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abari mu magereza.

Ibitekerezo

  • Abashinzwe amagereza icyo bakwiye kwitaho mbere na mbere kuruta ibindi byose, ni ukumenya ko imfungwa/umugororwa ari umuntu nk’abandi, ko ari ikiremwamuntu, ko afite uburenganzira ahabwa nk’ikiremwamuntu, ko atari igicibwa, ko agomba gufatwa nk’ikiremwamuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa