skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yakoze impinduka mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Intara

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

Bamwe mu bayobozi bakiriye inzandiko zibabwira ko bagizwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’Intara barimo babiri bakuwe ku buyobozi bw’akarere bahabwa izi nshingano mu gihe abandi bimuwe.

Sponsored Ad

Uwambajemariya w’ imyaka 46 wari umuyobozi w’akarere ka Burera, yagizwe munyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburengerazuba.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu iterambere (Developments).Mbere y’uko atorerwa kuyobora aka karere yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uretse Uwambajemariya,Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze rigira riti:

Ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12; Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara mu buryo bukurikira:

Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.

Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.


Ibaruwa iturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe Uwambajemariya yakiriye

Ibitekerezo

  • Allez vers l’ avant imihigo irakomeje.
    Muhindure na ba ES b’utugari n’ imirenge.

    Allez vers l’ avant imihigo irakomeje.
    Muhindure na ba ES b’utugari n’ imirenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa