skol
fortebet

Minisitiri w’Ubuzima mu Birwa bya Fiji yavuze ko ntaho bahuriye n’Umunyarwanda wanduye Coronavirus

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Dr. Ifereimi Waqainabete, Minisitiri w’Ubuzima mu Birwa bya Fiji, yahakanye amakuru avuga ko hari Umunyarwanda wanduriye Coronavirus muri kiriya gihugu kuko ngo icyo cyorezo kitarahagera.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku cyumweru ku wa 15 Werurwe, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hari abandi bantu bane bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus, biyongera ku Muhinde cyagaragayeho ku wa 14 Werurwe.

MINISANTE yavuze ko “Barimo Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki ya 06 Werurwe aturutse muri Sudani y’Amajyepfo n’umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 08 Werurwe aturutse mu birwa bya Fiji ariko yabanje kunyura muri Amerika na Qatar.”

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima muri Fiji yasohoye, yavuze ko ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bemeza ko nta Coronavirus iragera muri kiriya gihugu, bityo bakaba bemeza ko uriya muturage w’u Rwanda atanduriye muri biriya birwa.

Iyo Minisiteri yavuze ko kuba uriya muntu afite umuvandimwe we wa hafi wanduye Coronavirus bishobora kuba biri mu byatumye na we yandura ubwo bahuriraga mu Rwanda.

Minisitiri Waqainabete yavuze ko muri kiriya gihugu basuzumye abantu 27, muri bo bagasanga nta n’umwe ufite Coronavirus.

Usibye bariya bavandimwe babiri bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus, abandi batatu bagaragajwe na MINISANTE barimo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udafite urugendo yari aherutse gukorera mu mahanga.

Barimo kandi umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda, wageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe aturutse i Londres mu Bwongereza, n’Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 08 Werurwe.

MINISANTE yasabye ko hashakishwa abantu bose bagize aho bahurira na bariya batanu, kugira ngo na bo basuzumwe banitabweho n’inzego z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa