skol
fortebet

#MissRwanda2021:Umutesi Lea ushyigikiwe na Ali Kiba yahishuye umubano bafitanye

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021,nibwo umuhanzi Ali Kiba yatunguranye ashyira amafoto arindwi kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 6, avuga ko ashyigikiye Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda 2021 kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhamya ko basanzwe baziranye.

Sponsored Ad

Kuri camera za INYARWANDA Tv Umutesi Lea yavuze ko imyaka itanu ishize aziranye na Ali Kiba, kandi ko bahujwe n’umuntu wo mu muryango we. Ati “Ali Kiba twahuye cyera [Akubita agatwenge]. Ni umuntu wo muri famille nyine waduhuje. Hashize imyaka nk’itanu. Twahuye amaso ku maso.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi yirinze kuvuga aho bahuriye avuga ko ari inshuti isanzwe. Yavuze ko yahuye na Ali Kiba mu buryo bwamutunguye, kuko atabiteganyaga.

Yavuze ko hari hashize igihe kinini atavugana na Ali Kiba, bongera kuvugana mu minsi ishize ubwo yabonaga Mukuru we yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu gutora Murumuna we.

Ngo Ali Kiba yabajije Mukuru we ibyerekeye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021, hanyuma yiyemeza gushyigikira umuryango bamaranye imyaka itanu baziranye.

Ati “Haciyemo igihe kinini tutavugana. Yongera kubona ejo bundi ndi mu marushanwa, hanyuma nyine ambwira ko agomba kunshyigikira uko ashoboye. Ari byo biriya nyine.” Umutesi Lea yavuze ko we n’abo mu muryango we basuye Ali Kiba, kandi ko nawe ajya abasura.

Yavuze ko kuba Ali Kiba yamwamamaje byamwongera inshuti zo muri Tanzania zimushyigikiye muri iri rushanwa. Ndetse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw’abo muri Tanzania bamubwira ko bamushyigikiye, ngo hari n’Abanyarwanda bamubwiye ko bagiye kumutora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa