skol
fortebet

Mu bakora uburaya 100, haba harimo 46 barwaye SIDA

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cy’ Abanyarwanda banduye agakoko gatera SIDA kiri 3% ndetse ko hashize imyaka 10 iki kigero kidahinduka.
Imibare itangwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC igaragaza ko ikigero cy’ agakoko gatera SIDA mu bakora uburaya ari 45,5%.
Imibare igaragaza ko abagore ari bo benshi banduye SIDA, ndetse ko mu mugi wa Kigali ariho hagaragara abantu benshi banduye agakoko gatera SIDA.
Muri rusange abagabo banduye agakoko gatera SIDA ni 2,2% mu gihe abagore ari 3,6%. (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cy’ Abanyarwanda banduye agakoko gatera SIDA kiri 3% ndetse ko hashize imyaka 10 iki kigero kidahinduka.

Imibare itangwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC igaragaza ko ikigero cy’ agakoko gatera SIDA mu bakora uburaya ari 45,5%.

Imibare igaragaza ko abagore ari bo benshi banduye SIDA, ndetse ko mu mugi wa Kigali ariho hagaragara abantu benshi banduye agakoko gatera SIDA.

Muri rusange abagabo banduye agakoko gatera SIDA ni 2,2% mu gihe abagore ari 3,6%.

Mu Rwanda abanduye agakoko gatera SIDA ni 3% , mu mugi wa Kigali honyine ni 6%.

RBC, ivuga ko impamvu mu mugi wa Kigali hagaragara ubwandu bwinshi bw’ agakoko gatera SIDA ari uko ariho hagaragara abantu benshi bakora uburaya kandi mu bakora uburaya ariho hagaragara benshi bafite agakoko gatera SIDA. Mu barwamana bahuje ibitsina abanduye agakoko gatera SIDA ni 4%.

Ibi byatangarije mu nama yahuje RBC n’ urugaga nyarwanda rw’ ababana na Virus itera SIDA, RRP+ kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017 kugira ngo baganire ku isano riri hagati y’ ihohoterwa no kwandura agakoko gatera SIDA.

Umuyobozi wa RRP+ Serge Semafara yavuze ngo “Nubwo ihohoterwa rikorerwa ababana n’ agakoko gatera SIDA n’ akato byagabanyutse biracyahari twifuza ko biba 0%”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa