skol
fortebet

Mu burezi: Abanyeshuri babeshya ko bagiye ku ishuri batagiyeyo akabo kashobotse

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa gatanu 06 Nzeli yahembye abanyeshuri bahize abandi muguhimba udushya tuzafasha kuzamura ireme ry’uburezi na bamwe mubarimu babaye indashyikirwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa aho byabereye kucyicaro gikuru cya minisiteri ku Kacyiru.

Sponsored Ad

Bamwe mubanyeshuri bahembwe harimo abana b’abakobwa biga ku kigo cya Maranyundo girls School aho bakoze umushinga witwa Brigt to Education ufasha umubyeyi n’umwarimu , ushinzwe uburezi ndetse no muri minisiteri y’uburezi bikagera kumenya ko umunyeshuri koko woherejwe ku ishuri yarigezemo kuko kwinjira mu ishuri uwo mwaza azajya abanza atere igikumwe ubwo amakuru yuko yageze ku ishuri agree kuri babarezi be twavuze haruguru ndetse nabo bigana babibone.

Aba banyeshuri bakoze uyu mushinga bavuga ko uzafasha abashinzwe uburezi muri rusange kumenya amakuru yawa munyeshuri usiba ishuri bakamenya aho ikibazo cye cyiri bakaba kubikuricyirana bityo bikazagabanya umubare w’abana bava mumashuri.

UWASE Maliony wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri MPC Maranyundo Girls School ni umwe mu banyeshuri bakoze kuri uyumushinga yagize ati”Twebwe twagize amahirwe yo kwiga mumashuri yigamo abana bacye nka 25 mu ishuri rimwe kuburyo umuyobozi abasha kudukurikirana neza umunsi kumunsi n’isaha kuyindi kuko turi bake n’uwasiba bahita bamumenya ariko abandi ntabwo bagize ayo mahirwe niyo mpamvu twatekereje gukora uyumushinga nka program izajya ifasha abarezi bacu kumenya amakuru y’uko umwana yageze mu ishuri cyangwa atarigezemo kuko mukwinjira azajya akozamo igikumwe cyigaragaze ko yageze mu ishuri n’isaha yinyiriyemo wa mubyeyi , wamurezi bose bahita bakira ubutumwa bubibereka.

Yakomeje avuga ko iyi program ifasha abayobozi b’ibigo kureba gusa amakuru ntakindi bashobora guhinduraho ibi bikazakemura bimwe mubigo bashobora kubeshya ko bafite abanyeshuri 300 kandi mubyukuri bafite nka 200 izafasha na minisiteri y’uburezi kumenya amakuru yanyeyo y’ibigo byose muri rusange kuko hazagenda urutonde rw’abo bafite na makuru yo kubeshya arimo.

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura , yavuze ko iki ari igikorwa kizaba ngaruka mwaka kubera ibikorwa by’indashikirwa abitabiriye bagragaje bigaragaza intumbero y’igihugu aho bakoresha tekinoloji muburyo butandukanye bizafasha mukuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati” Ibi bikorwa byindashikirwa bakoze biratugaragaza intumbero y’igihugu kuko imfasha nyigisho zatangiye kugaragaza umusaruro aho abanyeshuri bakoresha ubushobozi bwabo bwo gukora ibintu bitandukanye harimo gukora amasabune,amavuta bakemura bimwe mubibazo bitandukanye n’abakoresha ikoranabuhanga ICT mugukora apps izakemura bimwe mubibazo bitandukanye birimo kumenya abanyeshuri bava mumashuri ntampamvu.

Ibi bidufasha kumenya aho tugeze ndetse ko tugifite urugendo , tuzakora uko dushoboye kugira ngo turusheho kunoza ireme ry’uburezi biratugaragariza ko ubushobozi buhari nka Leta tuzakora uko dushoboye kugira ngo tubiteze imbere kugirango ejo n’ejobundi bizadufasha tunamashire ku isokompuzamahanga haba mu Rwanda ndetse no hanze".

Yamaze impungenge abumva ko iyi mishanga izahita ihagarara ntiyongere gukora kuko nkabafite ibikorwa bifite nkimishinga igamije impinduka bazayifasha itere imbere nabo biteze imbere binyuze mu kigega cy’amafaranga cyiba muri National cancils for sciences and Technology cyireba Innovation nziza cyikayitera inkunga bamwe muribo abafite imishinga mwiza tuzabareba tubateze imbere.

Abanyeshuri bahembwe bamwe bahawe mudasobwa na ceritifika , naho abarimu n’abandi barezi bahabwa telephone zigendanwa abandi televiziyo na moto ndetse n’ibindi iki gikorwa kizaba ngaruka mwaka kugirango birusheho kuzamura ireme ry’uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa