skol
fortebet

‘Mu karere u Rwanda ni cyo gihugu gifite abanyamakuru bisanzuye’ LDGL

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Ndikumana Cyprien, impuguke mu itangazamakuru
Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, LDGL, uvuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite ubwisanzure bw’itangazamakuru ugereranyije n’ibindi byo muri aka karere.
Uyu muryango uvuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda barusha ab’i Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwisanzura; cyane ko Leta y’u Rwanda ari yo yonyine yatoye itegeko rigena uburyo umunyamakuru ahabwa amakuru nta mananiza.
Mu nama y’umunsi (...)

Mu nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali kuri uyu wa 24 Werurwe 2017 igahuza abarimu bigisha itangazamakuru muri za kaminuza, n’abakora uwo mwuga yateguwe na LDGL, hasuzumwe icyakorwa ngo uyu mwuga unozwe.

Ndikumana Cyprien, impuguke mu itangazamakuru, uyobora ikigo Panos Paris mu Burundi yavuze ko agereranyije n’uko ahandi byifashe, asanga abanyamakuru bo mu Rwanda bafite amahirwe yo gukorera umwuga mu gihugu gifite ubushake bwa politiki bwo kubateza imbere.

Ndikumana n’abari muri iyo nama bahurije ku kuba hariho itegeko ryemerera abanyamakuru gukusanya no gutangaza makuru; ariko banenga bamwe mu bantu bimana amakuru kubera impamvu zabo bwite, abandi bakayatanga bigoranye.
Ibi izo mpuguke zisanga bitesha agaciro ireme ry’inkuru kandi bitari ngombwa.

Mu ngorane babonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda harimo ubwinshi bw’ibinyamakuru bikorera mu Rwanda ariko ntibitange umusaruro, kuko hari ibitagira aho gukorera n’ibihari ntibisohokere ku gihe byiyemeje.

Bagarutse kandi ku binyamakuru bidahemba abakozi n’ibitabahembera ku gihe. Ibinyamakuru bikora nka baringa ngo si mu Rwanda gusa biri kuko imibare itangwa n’ishyirahamwe ‘Journalistes En Danger” igaragaza ko muri RD Congo abanyamakuru bagera kuri 75% biyita iryo zina kandi ari abanyapolitiki.

Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF) yo mu 2014 yerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 162 mu 180 byakoreweho ubushakashatsi, ibi impuguke zitandukanye zabibonyemo kubogama bishingiye ku mpamvu za politiki.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa