skol
fortebet

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu mvura idasanzwe yaguye i Kigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Imvura idasanzwe yamaze umwanya munini igwa mu mujyi wa Kigali aho yakwirakwiye mu bice bitandukanye by’uyu mujyi bimwe muri byo bikagaragaramo umwuzuzure.

Sponsored Ad

Nk’uko byagarutsweho cyane, igice cyazahajwe cyane n’iyi mvura y’amahindu ni icyo ku Gisozi-Gakiriro aho hagaragaye umwuzure mu muhunga werekeza Nyarutarama-Kagugu aho byari ikibazo ku bagenzi ku babona uburyo bworoshye bwo gutambuka.

Uretse abagendaga n’amaguru, iyi mvura yanabujije amahwemo abatwara moto ndetse n’imodoka dore ko gukomeza urugendo rwabo byari uguhatiriza gukomeye.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Rwanda Meteorological Agency (RMA), cyari cyagaragaje mu iteganyagihe ko iyi mvura izagwa kiboneraho n’umwanya wo kuburira Abanyarwanda bari mu bice by’amanegeka kugira ubwirinzi.

Hari havuzwe ko kubera imiyaga irigusatira akarere u Rwanda ruherereyemo, mu burengerazuba no mu burasirazuba bwa rwo hazagwa imvura nyinshi, mu bindi bice bitandukanye hakagaragara ubukonje n’umuyaga kuva muri Mutarama no muri Gashyantare.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri mu mujyi wa Kigali kuva mu masaha ya saa sita kugeza mu kabwiji, imvura yari irikugwa ubudacogora.

Ibi byatumye hagaragara imyuzure mu bice bitandukanye.

Gisozi nk’agace kibasiwe cyane n’imyuzure, habaye kuzurirana kw’amazi mu muhanda uhahuza n’ujya Nyarutarama-Kagugu, aho amazi yacogoje urujya n’uruza rw’abantu, imyaka irangirika.

The New Tmes yanditse ko ubwo abantu bavaga mu bikorwa bitandukanye,baburaga aho kunyura kubera ubwinshi bw’amazi, kugeza aho bamwe muri bo bakuragamo inkweto kugira babone uko bayanyuramo bambuka.

Ku rundi ruhande hari abo iyi mvura yagiriye akamaro nk’abamotari,abanyonzi bafashaga abantu kwambuka bakabishyura.

Amakuru avuga ko uwambutsaga umugenzi yishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 100.

Hagati aho kandi hari n’abandi barimo abamotari, abatwaye imodoka ndetse n’abagendaga n’amaguru bafashaga abantu kwambuka nk’abanyeshuri bari batashye bavuye ku mashuri ntibagire icyo babasaba mu rwego rwo kwirinda.

Meteo Rwanda yagaragaje ko iyi mvura ikabije iri kukigero cya mm25 na 50 izatangira kugwa kuva tariki ya 27Mutarama kugeza kuya 28 mutarama, ikongera kugaragara kandi kuya 31 Mutarama kugeza kuya 1 Gashyantare 2020, cyane cyane mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.





AMAFOTO@The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa