skol
fortebet

Mu magambo arimo agahinda Bishop Rugagi yavuze ku butinganyi bumaze iminsi buvugwa I Kigali

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa cyane mu Rwanda, inkuru y’umukobwa w’umunyarwanda kazi w’umunyamakuru kazi wahisemo kwibanira n’undi mugenzi we bahuje igitsina. Ibi kandi bikaba bije nyuma yaho kuri uyu wa 12 werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kwibanira nk’umugabo n’ umugore mu rugo.
Ibi kandi ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, ndetse usanga abantu benshi (...)

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa cyane mu Rwanda, inkuru y’umukobwa w’umunyarwanda kazi w’umunyamakuru kazi wahisemo kwibanira n’undi mugenzi we bahuje igitsina. Ibi kandi bikaba bije nyuma yaho kuri uyu wa 12 werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kwibanira nk’umugabo n’ umugore mu rugo.

Ibi kandi ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, ndetse usanga abantu benshi babyamaganira kure bavugako ari amahano bidakwiye na gato guhabwa intebe mu Rwanda. Bishop Rugagi Innocent uyoboye itorero ry’Abacunguwe Gospel Church mu Rwanda mu materaniro yo ku cyumweru ya nimugoroba yagize icyo abivugaho ku italiki ya 19/03/2017 ubwo yigishaga ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Abantu benshi ntibashobora kwihanganira ubuzima babayemo, noneho bigatuma Satani nawe abona urwaho rwo kubereka inzira bakwiriye kunyuramo zidakwiriye kandi zidasobanutse kugira ngo bahunge ubuzima babayemo, nkabariya bakobwa bamaze iminsi bavugwa b’abatinganyi bari abari beza babereye umuryango,itorero ndetse n’igihugu muri rusange ariko Shitani yabateje umudayimoni w’ubutinganyi, mu byo bashakaga no kuvugwa birimo kugira ngo babe ibyamamare, kandi koko baranavuzwe bishoboke ko no mu minsi mike nabaterankunga bazaza ndetse n’abanyamategeko baje kubavugira ko uburenganzira bwabo buri kubangamirwa!”

Yakomeje agira ati “Ibi bintu maze kubyumva nishwe n’agahinda ndetse mfatwa nintimba n’umubabaro mwinshi. Erega ukumva abana b’abakobwa barikwisobanura ngo n’abatarabyumva n’imyumvire yabo mike nabo bazabyumva! Imana Idukize umudayimoni mu Izina rya Yesu”.

Yongeyeho ati “Ntacyo abantu baribakwiriye kumva aho, ahubwo ni ugusenga cyane n’abo Shitani yigaruriye nk’abo bakobwa, Imana ikabamurikishiriza umucyo wayo bakagaruka mu nzira nziza”.

Mugihe byavugwaga cyane ko abakobwa 2 bahuje igitsina Becky Mucyo n’umukobwa uzwi nka Fernand bemeranyije kurushinga bikanavugisha benshi muri kigali ndetse no mu bindi bice by’u Rwanda, benshi bagahamya ko ari amahano akomeye ko m’umuco nyarwanda ntaho byabaye kuri iyi nshuro nshuro aba bakobwa bakaba barashyize hanze amafoto yabo bombi baryamanye mu buriri, kugira ngo bakureho urujijo kubaba bafite gukeka kubyo bavugwaho.

Bishop Rugagi yavuze ko ubutinganyi ari ikintu kibabaje yaba mu bakiristo no mu muryango nyarwanda.

Ati “Ibi birababaje cyane kandi biteye agahinda yaba kuba kiristo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, abantu bagomba kwita kucyo Imana yavuze kubuzima bwabo, ndetse bakamenya naho bagana kugira ngo batazajya bitiranya aho bajya n’aho bageze”.

Ubutinganyi ntabwo ari icyaha mu mategeko y’ u Rwanda, gusa amategeko y’ u Rwanda avuga ko gushyingiranwa kwemewe mu Rwanda ari ugukozwe hagati y’ umugabo n’ umugore.

Emmanuel [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa