skol
fortebet

Mu mirenge ibiri y’Akarere ka Rusizi hagiye kubakwa ibibuga by’indege

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, mu rwego rwo kunoza serivisi zimwe na zimwe n’ubukerarugendo, mu mirenge ibiri y’aka karere hagiye kubakwa ibibuga by’indege nto, bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120, biri mu mihigo y’aka karere.
Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric yavuze ko ibi bibuga by’indege bizubakwa mu murenge wa Nyakarenzo ahazanubakwa umudugudu w’icyitegererezo n’uwa Muganza.
Bizagirira akamaro gakomeye cyane abaturage n’akarere muri rusange,haba mu rwego (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, mu rwego rwo kunoza serivisi zimwe na zimwe n’ubukerarugendo, mu mirenge ibiri y’aka karere hagiye kubakwa ibibuga by’indege nto, bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120, biri mu mihigo y’aka karere.

Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric yavuze ko ibi bibuga by’indege bizubakwa mu murenge wa Nyakarenzo ahazanubakwa umudugudu w’icyitegererezo n’uwa Muganza.

Bizagirira akamaro gakomeye cyane abaturage n’akarere muri rusange,haba mu rwego rw’ubukerarugendo,cyangwa kugeza iby’ibanze abaturage bashobora gukenera mu buryo butunguranye, cyane cyane ari nk’ubutabazi bwihuse bubayeho.

Meya Harelimana yagize ati “Dufite umuhigo wo kubaka ibibuga bibiri by’indege nto za kajugujugu kugira ngo niba hari abaturage barwaye, cyangwa hari nk’ikiza gitunguranye kibaye habe habasha gukorwa ubutabazi bwihuse hakoreshwe izo ndege nto, cyangwa se niba hari umukerarugendo ushaka gusura akarere akoresheje izo ndege nto abe yabona aho indege yagwa,n’ibindi byose byihutirwa byatugoraga,bizasaba ko izi ndege zigiramo uruhare.’’

Avuga ko uyu muhigo watinze gutangira kuko hari ibyari bikinozwa, kuko mu kubaka ibibuga by’indege nto hari ibisabwa ku rwego mpuzamahanga bikaba byaragombaga kubanza kuboneka, bikajyana no kwemeza aho bizubakwa hajyanye n’ibisabwa byose.

Ibisabwa birimo umutekano no korohereza indege kuba yagwa nta ngorane. Harelimana avuga ko ubu byose byarangiye n’ibibuga byaremejwe, bakaba bari kumvikana ku masezerano n’umufatanyabikorwa uzafasha mu kubyubaka yo kugira ngo bitangire byubakwe.

Avuga ko bigenze neza byatangira kubakwa muri uku kwezi, bikaba biteganijwe ko byarangira mu mezi abiri, igihe cyo kwesa imihigo kikazagera ibi bibuga byaruzuye,indege nto, zaba iza gisivili cyangwa iza gisirikare zibasha kuhagwa.

Bamwe mu baturage bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa, batekereje n’ibiza by’umutingito bikunda kwibasira aka karere hakaba hashobora gukenera ubutabazi bwihuse,nk’uko byagenze muri 2008 ubwo hitabazwaga indege mu kujya kuvuriza mu bitaro bya Kigali zimwe mu nkomere z’uwo mutingito.

Babona ko ibyo bibuga bihari, ikibazo cyose gikomeye cyaba, ubutabazi bwihuse bwahita bukorwa hatabanje kwibazwa aho indege ziri bubikore ziri bugwe.

Meya Harelimana Frédéric yemeza ko ibi bibuga by’indege bizagirira akarere ka Rusizi akamaro kanini cyane

Src:Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa