skol
fortebet

Covid19: Bwa mbere mu Rwanda habonetse umubare munini w’abanduye mu bipimo by’umunsi umwe

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus barenga 20 mu bipimo by’umunsi umwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 Minisante itangarije ko habonetse abantu 22 bashya banduye Coronavirus mu bipimo 1,046 byafashwe. Ibi bipimo kandi akaba atari byo byinshi bipimwe umunsi umwe kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko mu bipimo 1,046 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 22 bashya.Nta murwayi wakize uyu munsi ndetse nta n’urapfa.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, abamaze kucyandura ni 176. Umubare w’abakize ntiwahindutse wagumye ari 87. Abakirwaye babaye 89.

MINISANTE yavuze ko ubu bwandu bwiyongereye cyane bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana aho bivugwa ko muri aba bantu 22 higanjemo abaturutse ku mupaka wa Rusumo.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewekandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Mu mibare yatangajwe ku isi yose kuri uyu wa Gatanu,Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guhura n’akaga mu gupfusha no kugira abenshi bandura. Imibare igaragaza ko muri iki gihugu abantu 886 709 banduye Coronavirus, 50 243 yarabahitanye mu gihe abakize bangana na 85 922.

Mu bindi bihugu bifite abanduye n’abapfuye benshi, ku mwanya wa kabiri hari Espagne ifite abantu 213 024 bamaze kwandura naho 22 157 bamaze gupfa mu gihe u Butaliyani bufite abanduye 189 973 mu gihe 25 549 bamaze gupfa.

Muri Afurika, abantu 28 220 ubu bamaze kwandura Coronavirus, abamaze gupfa bageze ku 1 301 mu gihe abakize bangana na 8 543.

Afurika y’Epfo iri imbere n’abamaze kwandura benshi kuko ari 3 953 mu gihe abamaze gupfa ari 75, ikurikirwa na Misiri ifite abanduye 3 891 abapfuye ho bageze kuri 287.

Algeria niho hamaze gupfa abantu benshi muri Afurika kuko ari 407 mu gihe abamaze kwandura ari 3007.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo ikomeje kugira abanduye benshi kuko ubu bageze kuri 320 mu gihe abamaze gupfa ari 14; mu Rwanda hamaze kuboneka abantu banduye 154 ariko abamaze gukira ni 87, Uganda abanduye ni 74, muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 299 hamaze gupfa 10, mu Burundi abanduye ari 11, umwe ari we umaze gupfa naho Sudani y’Epfo ni bane banduye.

Ibitekerezo

  • N’ubwo imibare ari myinshi ariko igishimishije n’uko mbona tuzi aho yatorotse.Mureke twrse tugume mu rugo ahubwo twe guhishira abantu Bose barenga ku mabwiriza.#Dufatanyije tuzatsinda!

    Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa