skol
fortebet

Muhanga:Umugabo n’umugore we barakekwa kwica abana babo b’impanga babanize

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru umugabo w’imyaka 36 n’umugore we w’imyaka 32 bo mu murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, mu mudugudu wa Gasharu batawe muri yombi ‘bakekwaho kwica abana b’impanga zabo babanize.’ Aba bombi bari basanzwe bafitanye abana batatu. Ziriya mpanga zavutse taliki 15, Mutarama, 2019.

Sponsored Ad

Umwana wa kabiri yagejwe ku bitaro bya Kabgayi hari ibigaragaza ko yanizwe, nawe bimuviramo gupfa.

Ku wa Gatandatu taliki 16, Gashyantare, 2019 aba babyeyi batabaje abaturanyi ngo abana babo barapfuye, abandi barahurura.

Bamwe mu baturanyi b’abo babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umwe mu baturanyi yateruye ikarito abo bana bari bashyizwemo, yumva umwe ararize.

Uyu warize ni umukobwa naho musaza we ngo yari yamaze gupfa ndetse ngo bahise bamushyingura huti huti.

Umukobwa wari ukiri muzima bamujyanye ku bitaro bya Kabgayi bamusuzumye basanga ku ijosi rye hari ibimenyetso ko yanizwe, uyu nawe byamuviriyemo urupfu. Ubu birakekwa ko izi mpinja zombi zishobora kuba zarishwe zinizwe.

Abaturage bahise babimenyesha Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha i Muhanga ruhageze rutegeka ko n’umwana w’umuhungu wari warashyinguwe bamutaburura kugira ngo iperereza risesuye rikorwe.

Umwe mu baturanyi wanze ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko bakeka ko bariya babyeyi bumvikanye guhotora ibibondo byabo kubera ko ngo badashoboye kubarera.

Aba babyeyi bakekwa ubu bombi barafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Ibitekerezo

  • Ariko Mana yanjye koko wagiye utwihera abana ko twababuze ukareka izi ngirwa babyeyi !!!
    Ndababaye pe umuntu muzima arihekura !!!Imana izabibabaza .Muruhukire mu mahoro bibondo

    Umuntu Imana yahaye abana abandi barababuze, akaba afite ubwonko n’amaboko yumva ko umuti ari ukubica aho gukura amaboko mu mufuka ngo akore abarere???????? Mbuze icyo mvuga birandenze rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa