skol
fortebet

Muhanga: Umugabo yishwe atewe ibyuma n’abicanyi bataramenyekana

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwitwa Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga aho yakoreraga mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Dusabumuremyi wari umubyeyi w’abana babiri,yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi nkuko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwabitangaje ku rubuga rwarwo rwa Twitter.

Amakuru aravuga ko uyu Dusabumuremyi yatewe ibyuma n’abantu babiri bamusanze aho yakoreraga ahagana saa mbiri z’ijoro ry’ejo kuwa mbere.

Aba bantu ngo baje kuri moto batera ibyuma uyu Dusabumuremyi baramwica barongera burira moto baragenda.

Kugeza ubu ntabwo abishe Dusabumuremyi baramenyekana ariko RIB yatangiye gukora iperereza ngo irebe ko yata muri yombi aba bagizi ba nabi bishe uyu mugabo.

Ibitekerezo

  • Nkuko ikinyamakuru umuseke.rw kibivuga,uyu yari umuyoboke w’ishyaka rya FDU Inkingi.Politike ni mbi.Sinzi impamvu abantu bayikunda kandi itera ibibazo,nubwo rimwe na rimwe ikiza abayijyamo.Ibi bibere isoma abasigaye,hanyuma bareke politike.Ubu se tuvuge ko nawe yitabye imana kandi atariyo yamwishe?Tuge tuvuga ko umuntu yapfuye gusa.Ibyo kwitaba imana cyangwa kujya mu muriro utazima,ni ibinyoma byahimbwe n’abantu,babeshyera imana.Gusa tujye twibuka ko abantu bose bamena amaraso imana ibareba.Izabibabaza nta kabuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa