skol
fortebet

Muhanga: Umushoferi ufunzwe arazira guha umupolisi ruswa y’ ibihumbi bitanu

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga, hafungiye Umushoferi witwa Utazirubanda Jean de Dieu w’ imyaka 32 y’ amavuko.
Utazirubanda yafashwe na polisi y’ u Rwanda ikorera muri aka karere ka Muhanga tariki 7 Ukoboza 2016, ubwo umupolisi yari amufatiye mu makosa akagerageza kumuha ruswa y’ amafaranga ibihumbi bitanu.
Uyu mushoferi yari apakiye amakara ariko adafite ibyangombwa bimwemerera kuyantwara.
Chief Inspector of Police(CIP)Jean Bosco Karega uyobora Polisi mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga, hafungiye Umushoferi witwa Utazirubanda Jean de Dieu w’ imyaka 32 y’ amavuko.

Utazirubanda yafashwe na polisi y’ u Rwanda ikorera muri aka karere ka Muhanga tariki 7 Ukoboza 2016, ubwo umupolisi yari amufatiye mu makosa akagerageza kumuha ruswa y’ amafaranga ibihumbi bitanu.

Uyu mushoferi yari apakiye amakara ariko adafite ibyangombwa bimwemerera kuyantwara.

Chief Inspector of Police(CIP)Jean Bosco Karega uyobora Polisi mu karere ka Muhanga yavuze ko hari abantu batema ibiti bagatwika amakara mu buryo butemewe, haba mu karere ka Muhanga cyangwa mu tundi turere ariko bakoresha Muhanga nk’inzira yo kuyatwara.

CIP Karega yagize ati:" Ibi byose biri mu byo Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga mu kurwanya kubera ingaruka bigira ku bidukikije. Ababikora bitemewe rero ni nabo badashobora kugira ibyangombwa kuko ntaho babona babibaha baratwitse amakara mu buryo butemewe, ni nayo mpamvu bagerageza guha ruswa abapolisi kandi nacyo ari icyaha gihanwa n’amategeko."

Yongeyeho ati:"Akenshi izi modoka zigenda mu ijoro kandi Polisi ikora amasaha 24 , ni muri icyo gihe rero twashoboye gufata imodoka 7 zari zipakiye imbaho n’amakara nta byangombwa bibibemerera."

Yagiriye inama abashoferi by’umwihariko n’abaturage bandi muri rusange kureka ibikorwa bitemewe maze anavuga ko ruswa iri mu byo Polisi y’u Rwanda irwanya ishyizemo imbaraga bityo bayirinda kuko ifite ingaruka kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa