skol
fortebet

Mujawamariya Jeanne D’Arc abona ko abataragezwaho ibikorwaremezo n’abatishoboye badakwiye kwishyura imisoro y’ubutaka

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubwo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yari yitabye Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yababwiye ko igihe cyose abaturage bataragezwaho ibikorwa remezo byagenewe ahari imiturire cyangwa abaturage batishoboye bahawe amazu na Leta batagomba kwishyuzwa imisoro y’aho batuye.

Sponsored Ad

Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho n’iyi nama rusange y’abadepite ubwo minisitiri w’ibidukikije yari yitabye inteko kugirango ayisobanurire mu magambo ibibazo abadepite basanze ubwo basuraga abaturage mu ntangiriro z’uyu mwaka no mu ntangiriro z’umwaka ushize. Hon. Edda Mukabagwiza avuga ko:

Ikiguzi cyo guhererekaya ubutaka kingana n’amafaranga 30,000frw yishyuzwa ku cyangombwa kimwe, hatitawe ku buso n’agaciro k’ubutaka, hakaba n’ikibazo cy’igishushanyo mbonera ku buryo hari aho usanga abaturage bahinga ariko ku gishushanyo mbonera hagenewe guturwa.

Hon Hindura Jean Pierre avuga ko hari aho bagiye basanga abaturage bagaragaza impungenge z’uko iyo bafunguye site nshya bakemeza ko hagenewe imiturire, batangira kubabarira imisoro y’ubutaka bakurikije ko ari imiturire. Ati:

Ugasanga umuturage afite inzu yubatse ku buso bwa meterokare 100 cyangwa 200, ariko ifatanye n’isambu wenda ya hegitari. Ubwo rero bazajya kumubarira ibirarane by’imisoro, bakabarira kuri ubwo buso bwose. Kandi ubundi yagombye kujya kwishyura imisoro, aruko aho hantu hagejejwe ibikorwaremezo bijyanye n’imiturire: amazi, amashanyarazi, imihanda…

Nyuma y’inteko rusangeyemeye ibisobanuro bahawe, minisitiri Mujawamariya yavuze ko ikibazo cy’abatishoboye bahawe inzu bakaba bishyuzwa umusoro kigiye kuganirwaho n’inzego bireba. Ati:

Ikibazo cy’abantu bubakiwe na leta, bagahabwa amazu, ubundi ngirango murabizi ko ariya mazu yabaga ashobora guhererekanwa, uyivuyemo atakiyishoboye kubera ko tuba dutekereza ko hari urwego umuturage ageraho agashobora kuba yakwiyubakira, ariko noneho uwaba akiri muri iyo nzu yubakiwe na leta akaba ari kwakwa imisoro y’ubukode bw’ubutaka, ndatekereza ko turaza kuganira n’inzego bireba zose….kugirango turebe icyakorwa kuri abo baturage bari mu cyiciro cya mbere bubakiwe na leta bari kwakwa imisoro y’amazu barimo. Ahangaha nkaba mbizeza ko turaza kubiganira nk’abantu bashinzwe gushaka ibisubizo, nk’Intore, turaza gushaka igisubizo cy’icyo kibazo.

Minisitiri Mujawamariya mu gisubizo yahaye abadepite yavuze ko mu gihe abaturage bataragezwaho ibikorwaremezo byagenewe ahari imiturire batagomba kwishyuzwa imisoro yahoo. Ati:

Nibyo rwose ndemeranya namwe…ubundi ubutaka bw’abaturage mu gihe icyo ari cyo cyose bwahinduriwe imikoreshereze ntibahabwe ibikorwaremezo ngo bibegerezwe, ntabwo bagombye kuba bishyuzwa, ndetse hari n’amabwiriza yohererejwe uturere nyuma y’uko duhuye na komisiyo y’inteko ishinga amategeko itugezaho iki kibazo, hari amabwiriza yagejejwe ku turere tubabuza gukomeza kwishyuza abaturage ayo mafaranga mu gihe icyo ari cyo cyose ibikorwaremezo bitaragezwa ahongaho bise imiturire.

Inteko rusange y’abadepite yasobanuriwe ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe kigaragara ku gishushanyombonera bitazongera gukorwa n’abajyanama gusa ahubwo bizajya binasuzumwa n’inzego zibishinzwe muri minisiteri kugirango hatazongera kugaragara amakosa yo guhindura ibyagenewe ahantu hakurikijwe igishushanyombonera, kuko byagiye bitera amakosa menshi agikosorwa kugeza n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa