skol
fortebet

Mukabalisa yongeye kuba Perezida w’ Umutwe wa Abadepite

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri manda ishize, yongeye gutorerwa kuwuyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa 19 Nzeri 2018 nyuma y’umuhango wo kurahirira gutangira imirimo ku Badepite baherutse gutorwa mu matora aherutse kuba mu ntangiriro z’uku kwezi.

Nk’uko bisanzwe biro y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iyo imaze gutorwa ihita irahirira inshingano nshya iba ibonye nyuma nayo ikazashyiraho abayobozi ba za Komisiyo.

Biro ntabwo ishobora kuyoborwa n’abagabo gusa cyangwa umutwe umwe wa politiki, kuko mbere y’itora haba ibiganiro ku buryo abadepite bitabira inama y’Inteko Rusange biteguye; byose bigakorwa mu ibanga.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice, niwe wamamaje Mukabalisa Donatille uturuka muri PL. Mukabarisa ni umugore ufite imyaka 58, wubatse, ufite abana batatu.

Izabiriza yagize ati “Yuje ubuhanga n’ubushishozi, afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera mu 2018, uretse imyaka itatu ni yo atabaye mu Nteko.”

Imyaka itatu yonyine ni yo atari umudepite kuko yari umusenateri. Mukabalisa yabajijwe niba yemeye kuba yamamajwe, asubiza avuga ko abyemeye.

Mukabarisa ni we mukandida wenyine wahataniye uyu mwanya nyuma y’uko undi wiyamamaje, Ruku John Rwabyoma wari kurutonde rw’abakandida ba FPR, yagonzwe n’ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite atagomba kuva mu mutwe umwe wa Politiki na Perezida wa Repubulika.

Rwabyoma yahise avuga ko atakwica ibyo itegeko riteganya avuga ko ashyigikiye Mukabalisa wari usanzwe ayobora Inteko.

Mukabalisa wari umukandida rukumbi, yatowe ku majwi 80 kuri 80. Ni ukuvuga ko inteko yose itora yamuhundagajeho amajwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa