skol
fortebet

Mukangamije yarongowe n’umusore akubye mu myaka bitera abantu benshi guhurura[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’Umukobwa Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore arusha imyaka 22.

Sponsored Ad

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’Umukobwa Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore arusha imyaka 22.

Mukangamije Eveliane w’Imyaka 45 yarushinganye na Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 mu itorero ADEPR Buhanda.

Abatashye ubukwe bw’abo bageni ahanini bagiye kwihera amaso uko biza kugenda bavuga ko batunguwe no kubona umukobwa w’imyaka 45 arongorwa n’umusore ukiri muto bakavuga ko baba barabitewe n’imyemerere yo kwerekwa igenderwaho mu Itorero ADEPR.

Hari kandi n’abavuga ko Mukangamije yahawe Ntakirutimana nk’ishimwe ry’uko yari yararwaje nyina umubyara akamushimira avuga ko azamushyingira umuhungu we.

Mukangamije avuga ko ateretswe umugabo bazabana kuko bitashoboka kwemera kubana n’umugabo udakunda kabone n’ubwo waba wamweretswe, gusa na we yemera ko kuva kera Imana yari yaramusezeranyije kuzamuha umugabo.

Mukangamije ahamya ko abamubeshyera ko afite imyaka 53 ari abagamije gusebanya kandi ko yizeye kuzabona urubyaro kuko akibona ibimenyetso bishingiye ku kwezi kw’umugore mu bijyanye n’uburumbuke.

Agira ati,“Njyewe nizeye ko nzabyara cyakora umugabo wanjye yambwiye ko n’ubwo nkuze, nabyara ntabyara tuzabana, kandi ni umugabo Imana yampaye turakundana nta kibazo tubanye neza ubukwe bwacu bwagenze neza”.

Mukangamije yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abavuga ko yahawe umugabo nk’ishimwe ry’uko yarwaje nyirabukwe, ari we Nyina wa Ntakirutimana ntaho bihuriye kuko ngo bakundanye nyina atararwara.

Gusa yemeza ko mbere yo kwemeranya kubana n’umugabo we yabanje kwereka ababyeyi be n’umugabo we indangamuntu kugira ngo bibonere neza imyaka y’ubukure bwe ngo ejo hatazagira ubyibazaho.

Mukangamije avuga kandi ko adatewe ubwoba n’imyaka y’umugabo we ikiri mike ugereranyije n’iye akemera ko nta kibazo bizateza mu mibanire yabo n’ubwo hari abavuga ko umugabo we yaba atarabanje gutekereza neza mbere yo gushaka umugore umukubye imyaka hafi inshuro ebyiri.

Inzobere mu by’imibanire y’abashakanye zigaragaza ko gushaka umugabo cyangwa umugore ukurusha imyaka iri hejuru ya 10 bishobora guteza ubwumvikana buke hagati y’abashakanye kuko baba badatekereza kimwe ngo babashe kumvikana ku ngingo z’iterambere ry’urugo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa