skol
fortebet

Munyagishari yakatiwe igifungo cya burundu

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwakatiye Bernard Munyagishari igifungo cya burundu nk’igihano ku byaha ahamijwe bya Jenoside yaregwaga, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017.
Munyagishari w’imyaka 57, yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Nyakanga 2013.
Yaregwaga ibyaha bitanu, ariko ibyaha yahamijwe ni bibiri: Icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Umucamanza yavuze ko ubusanzwe ibi byaha uregwa yahamijwe ubusanzwe (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwakatiye Bernard Munyagishari igifungo cya burundu nk’igihano ku byaha ahamijwe bya Jenoside yaregwaga, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017.

Munyagishari w’imyaka 57, yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri Nyakanga 2013.

Yaregwaga ibyaha bitanu, ariko ibyaha yahamijwe ni bibiri: Icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Umucamanza yavuze ko ubusanzwe ibi byaha uregwa yahamijwe ubusanzwe bihanishwa burundu y’umwihariko, ko uwahamwe n’icyaha yoroherejwe.

Ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa Munyagishari yaregwaga, cyo, Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika.

Urukiko rwashingiye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ruvuga ko uregwa yabayeho mu bunyamabanga bwa MRND, kandi ko yagiye mu nama zitegura Jenoside. Ubuhamya bugaragaza ko yacuze umugambi, yigishaga interahamwe uko zigomba kwica abatutsi.

Urukiko rwashingiye ku buhamya buvuga ko hari imyitozo yahaga interahamwe buri kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu kuri stade Umuganda, nk’uko byagarutsweho n’umwe mu batangabuhamya wahawe iyo myitozo.

Hanavuzwe amalisiti y’abatutsi bagombaga kwicwa, inyigisho z’urwango, ishyirwaho za bariyeri, intwaro zavuye i Kigali n’ibindi bimenyetso byashinjaga Munyagishari havugwa ko yakoze Jenoside mu buryo buteguye.

Urukiko rwagaragaje ko ibi byaha Munyagishari yahamijwe byakoranywe ubugome bukabije, kandi ko byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda nk’imwe mu mpamvu nkomezacyaha, hakiyongeraho ko yari umuntu wize iby’uburezi.

Uru rubanza rwa Munyagishari Bernard rwagaragajwemo imbogamizi z’uko we atemeraga abamwunganira ari bo Me Bikotwa Bruce na Me Umutesi Jeanne d’Arc, ariko urukiko rutegeka ko bakomeza kumwunganira mu nyungu z’ubutabera kabone nubwo we atabemeraga bwose.

Nyuma y’isomwa ry’imikirize y’urubanza aba bavoka babwiye Urukiko ko batayishimiye, ko bayijuririye, ko imyanzuro ikubiyemo impamvu z’ubujurire bagaragarizamo inenge babonyemo bazayitanga bamaze kubona kopi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa