skol
fortebet

Munyempano umusaza w’imyaka 85 wamenyekaniye muri filime ya Seburikoko yemeye ko yasambanyije umwana w’imyaka 7

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umusaza witwa Munyempano Dominique w’imyaka 85 y’amavuko wamenyekanye nka ’Kanyandekwe’ muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’, yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi y’amavuko.

Sponsored Ad

Munyempano wavutse mu 1934 yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2019 akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.

Yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo.

Nyuma yo kugezwa mu Bugenzacyaha akemera icyaha ndetse akanacyemerera ubushinjacyaha, uyu musaza yaje no kucyemera mu rukiko ubwo yaburanaga kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge niho Kanyandekwe yaburaniye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma yuko umucamanza asomeye Kanyandekwe imyorondoro ye, umushinjacyaha yahawe umwanya ngo agaragaze impamvu zikomeye zatumye bazana uyu musaza mu rukiko.

Umushinjacyaha yatangiye asomera uyu musaza wiburaniraga icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi.

Umushinjacyaha yabwiye umucamanza ko bazanye Kanyandekwe mu rukiko kubera impamvu zikomeye zituma basanga yakabaye afunze by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Yavuze ko bashinja uyu musaza icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi bashingiye ku byo umwana yabwiye ubugenzacyaha.

Uyu mwana witwa Keza yabwiye ubugenzacyaha ko uyu musaza yamuhaye ibiryo, nyuma bagasangira icyayi hanyuma akamujyana ku buriri akamukuramo imyenda akamusambanya.

Umushinjacyaha kandi yashingiye ku kuba umubyeyi w’uyu mwana yaramaze ijoro ryose yabuze umwana we bwacya bakabona avuye kwa Kanyandekwe.

Ikindi Umushinjacyaha yashingiyeho ni uko uyu musaza yiyemereye icyaha yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yemeye ko yasambanyije uyu mwana ariko ngo ko yakoresheje agakingirizo.

Umushinjacyaha yagize ati” Yiyemereye ko yabigerageje yambaye agakingirizo ariko yashaka kwinjiza igitsina cye mu cy’umwana ntibikunde kuko nta bushake cyari gifite.”

Ahawe ijambo ngo yisobanure, Kanyandekwe yagize ati” Uko ubushinjacyaha bubivuze niko byagenze. Rwose ndasaba imbabazi ni satani wandushije imbaraga ariko rwose mumbabarire.”

Avuga uko byagenze yongeye gusubiramo ko uko umushinjacyaha yabivuze ariko byagenze ntacyo bamubeshyeye.

Umucamanza amubajije niba nta mugore agira, Kanyandekwe yavuze ko ntawe ati” Umugore wanjye yarapfuye cyera ntamuntu tubana njye ndibana.”

Abajijwe iby’agakingirizo yambaye mbere yo gusambanya uyu mwana yagize ati” Ni iza cyera naziguze muri Zaire mbere yuko mpunguka. Cyera narazikoreshaga, rero ako kamwe niko kari gasigaye.”

Abajijwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ndetse na raporo ya muganga igikorwaho ngo harebwe niba nta ndwara yanduje uyu mwana, Kanyandekwe wakomezaga gusaba imbabazi yabyemeye atagoranye.

Ati”Ndabyumva nkanabyemera. Nanjye ubwanjye ndigaya rwose ndabisabira imbabazi ntakindi.”

Byitezwe ko Kanyandekwe azasomerwa tariki 29 Ukwakira 2019.

Ibitekerezo

  • Muhe uwo musaza amahoro numviseko mu Rda byeze byo kubeshyera abantu ibyo bintu ntibiteye isoni uriye umusaza aruka imvi ariko mu Rda ntasoni bakigira ibyaho byose byaracuramye.

    Biteye ubwoba n’agahinda kubona bikorwa na "sogokuru" nk’uyu.Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu :Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa