skol
fortebet

Muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2020 Guverineri w’intara y’amajyepfo azimuka

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amezi icyenda Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, akorera mu karere ka Nyamagabe, Huye ngo ni yo itahiwe muri Mutarama 2020.

Sponsored Ad

Yabitangarije abayobozi bo mu Karere ka Huye hamwe n’abanyehuye batahatuye bashishikajwe n’iterambere ry’akarere kabo, bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’aka karere tariki 1 Ugushyingo 2019.

Mu ijambo rye yasabye abatuye muri aka karere guharanira guhora bafite ibishyashya mu iterambere.

Yagize ati “Umukuru w’igihugu cyacu aje gusura Huye, mwamwereka iki? Igihe cyose hagomba kubaho igishya, hakaboneka ibitekerezo byo gukora ibishya. Ariko n’icyo mwamwereka wenda cyiza giteye ishema ni ukubanza gusukura uno mujyi”.

Isuku Guverineri Gasana avuga si iyo mu muhanda, ahubwo ngo ni iyo mu makaritsiye yose, ku buryo bizagera aho abantu bavuga ngo “iyi ni Huye, ishema ryacu”.

Ku bw’ibyo ngo muri Mutarama azimukira i Huye, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ryaho.

Ati “Mu byo mbona bitanakomeye ariko bigomba kwihuta, ni isuku n’isukura. Rwose dufite ikibazo gikomeye cyane cyo gusukura umujyi, kandi hari uburyo twawusukura bikaba byiza kurushaho.

Uvanyemo izi ntoki, ikibanza ukaba ugihingamo karoti, inyanya, dodo, ubutunguru, imiteja, n’ibindi bihingwa bigufiya ukabigurisha hano mu mujyi, byashoboka”.

Guverineri Gasana avuga ko imbingo, intoki, amasaka, ingo zubakishije ibikenyeri, ibishangara by’inturusu n’ibindi biti bitemewe kuba mu mujyi, ko ndetse ingurube n’andi matungo mu bikari, ari ibintu bigaragara nabi.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Huye, Aisha Nyiramana, avuga ko ibihingwa bitajyanye n’umujyi nk’imiyenzi, insina n’imbingo batazabica mu mujyi wa Huye gusa, ahubwo no mu dusantere tubarizwa muri aka karere twose.

Kuri bo kandi ngo ikirebwa si ukuba abantu bashoboye cyangwa badashoboye kubigeraho ako kanya, cyane cyane ku birebana no kubaka ingo zitagizwe n’imiyenzi cyangwa ibishangara n’imiseke n’imbingo. Ngo icyihutirwa ni ukubikuraho, hanyuma ubushobozi bugashakwa.

Ati “ubu icyo tureba ni icyatuma umuturage yumva ko atagomba gutura mu rugo rw’imiyenzi, atagomba gutura mu rugo rutameze nk’uko akarere kabyifuza. Kuba twabisenya uyu munsi, bizamufasha kuzigama yumva ko agomba kuzubaka wenda mu myaka ibiri cyangwa umwe”.

Ibi kandi ngo ntibizarenga mu kwezi k’Ukuboza 2019 bitagezweho.

Ibitekerezo

  • Mu guca ibihingw birebire mu mugi wa Huye munatekereze kongeramo ibiti by’imbuto n’umurimbo kuko bitagenze gutyo ubushyuhe bw’ikirere cya Huye bwakwiyongera n’imvura ikagabanuka bikabangamira abahatuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa