skol
fortebet

Musanze: Abahabwa inkunga y’ingoboka aho kugabanuka ahubwo bashobora kwiyongera

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye bageze mu zabukuru aho kugira ngo igire icyo ibafasha biteze imbere bave kuri uru rutonde ahubwo bariyongera buri mwaka bitewe n’uko bashaje badashoboye kuyikoresha biteza imbere mu buryo burambye.
Abakecuru n’abasaza bafata iyi nkunga y’ingoboka baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango bavuga ko usibye mu kubafasha kuguramo amatungo yoroheje nk’inkoko n’ihene nta kindi bayikoresha bitewe n’intege zabo, gusa bemeza ko (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye bageze mu zabukuru aho kugira ngo igire icyo ibafasha biteze imbere bave kuri uru rutonde ahubwo bariyongera buri mwaka bitewe n’uko bashaje badashoboye kuyikoresha biteza imbere mu buryo burambye.

Abakecuru n’abasaza bafata iyi nkunga y’ingoboka baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango bavuga ko usibye mu kubafasha kuguramo amatungo yoroheje nk’inkoko n’ihene nta kindi bayikoresha bitewe n’intege zabo, gusa bemeza ko hari kinini yahinduye ku ubuzima bwabo.

Umwe mu bayifata witwa Nyiramana utuye mu Murenge wa Nkotsi avuga ko hari icyo iyi nkunga yamumariye.

Ati “ Yewe yaramfashije cyane kuko nabashije kwiguriramo inkoko, ubu ntabwo nabura ibyo kurya kuko amafaranga ndayabona kandi nkayabona neza.”

Uyu muturage ariko ngo ntabwo yabasha kuyifashisha mu kuyakoramo umushinga kubera imbaraga ze.

Ati “ Ubu se koko urabona na zino mbaraga zanjye nakora iki koko mwana wa?”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Uwamariya yabwiye Umuryango ko bagerageje no kubashakira umushinga wabateza imbere, ariko ngo byarananiranye.

Ati “Yego dufite abaturage bari mu icyiciro cy’abakuze cyane bahabwa inkunga y’ingoboka, guhera 2015 twakoze umushinga kugira ngo turebe uburyo twahuriza hamwe inkunga babona turebe ko iyo nkunga yavamo umushinga ugaragara washobora kubarengera mu bihe bitandukanye wenda n’igihe iyi nkunga bahabwaga yaba yahagaze, ariko icyaje kugaragara ni uko banyirayo bayigiramo uruhare rugaragara nko kwikurikiranira umushinga, kwikurikiranira imigendekere y’amafaranga ariko haje kubaho kunanirwa bitewe n’imyaka yabo nk’uko nabibabwiye kuko barashaje.”

Ubuyobozi bw’aka karere kandi buvuga ko bitewe n’uko ababona aya mafaranga batishoboye kandi bageze mu zabukuru ku buryo batanafashijwe bashobora no kuba bapfa, babona ntawuzava kuri uru rutonde wafashwaga ahubwo ko hashobora no kwiyongeraho n’abandi uko imyaka izagenda iza.
Akarere ka Musanze abakecuru n’abasaza bahabwa iyi nkunga y’ingoboka ni uguhera ku myaka 80 kuzamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa