skol
fortebet

Musanze: Abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira nyuma yo kwamagana banki Lambert

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko bamaze gusabonukirwa n’akamaro ko kwizigamira kuko bavuga ko ari kimwe mu bituma batibasirwa n’ubukene dore ko n’ibigo by’imari byabegerejwe barabiyoboka bava kuri banki Lambert bakoreshaga mbere.
Iyo uzengurutse akarere ka Musanze usanga hari ibigo by’imari byinshi ndetse na ma banki, ikintu abaturage bavuga ko ari kimwe mu byatumye bafunguka mu mitwe batangira gukorana na byo.
Hakizimfura Placide utuye mu kagari ka Bikara mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko bamaze gusabonukirwa n’akamaro ko kwizigamira kuko bavuga ko ari kimwe mu bituma batibasirwa n’ubukene dore ko n’ibigo by’imari byabegerejwe barabiyoboka bava kuri banki Lambert bakoreshaga mbere.

Iyo uzengurutse akarere ka Musanze usanga hari ibigo by’imari byinshi ndetse na ma banki, ikintu abaturage bavuga ko ari kimwe mu byatumye bafunguka mu mitwe batangira gukorana na byo.

Hakizimfura Placide utuye mu kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze yabwiye Umuryango ko mu myaka yashize ubundi ibigo by’imari na ma banki byari bike cyane ariko ubu bikaba bimaze kuba byinshi ndetse n’abaturage bagenda batora umuco wo kwizigamira no kugurizanya.

Ati “Ubundi navuga ko nko mu myaka yashize ama banki yari make muri uyu murenge wacu ndetse n’akarere muri rusange, gusa ubu tuvugana yamaze kuba menshi, wasangaga umuntu afite amafaranga akayibika ku mufuka akayarya gake gake kugeza ayamaze nta n’icyo amumariye, ariko ubu iyo ayobonye yihutira kuayabika kuko amabanki yabaye menshi ari BK, Eqiuty Bank namwe murabibona ko zihari.”

Akomeza avuga ko nta nzitizi bahura nazo mugukorana na banki, ahubwo ngo bahuraga n’imbogamizi igihe bakoranaga na banki Lambert(kugurizanya amafaranga hagati y’abaturage ku buryo butemewe n’amategeko aho ugurijwe yishyura nk’ishuro 2 z’ayo yagurijwe).

Ati “ubu navuga ko nta mbogamizi duhura nazo dukorana na banki, imbogamizi twahuraga na zo igihe twakorana na banki Lambert. Ubu urabitsa waba ushaka kwiteza imbere ufite umushinga banki ikakuguriza ukazayishyura.”

Mazeze Felesiyani ukora akazi ko gukanika amagare mu murenge wa Kinigi muri aka karere ka Musanze akaba ari na ho atuye, avuga ko akorana n’ibigo by’imari ndetse bikaba byaramuragiriye akamaro kuko banamugurije amafaranga.

Ati “Njyewe nkora akazi ko gukanika amagare hano muri Kinigi, ubu mba nzi neza ko niba nkoreye amafaranga 3000 ngomba kubitsa muri Sacco 1000, byangiriye akamaro kuko baje no kunguriza amafaranga nkomeza kwiteza imbere.”

Aka karere ka Musanze kabarizwamo ibigo by’imari na banki zitandukanye zifasha abaturage muri gahunda zo kwiteza imbere biciye mu kubitsa no kwizigamira no kubaha inguzanyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa