Musanze:Emmanuel Ntagahora yafunzwe azira kwiba inka afunguwe ajya kuyihiga kugeza ayishe bamufata atetse inyama zayo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 27 January 2020 Yasuwe: 4328

Mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, umugabo witwa Emmanuel Ntagahora yafunzwe azira kwiba inka afunguwe ajya kuyihiga kugeza ayishe bamufata atetse inyama zayo.



Mu 2017 nibwo Emmanuel Ntagahora yibye inka y’umuturage wo mu Karere ka Musanze yari abereye umushumba ndetse atabwa muri yombi akorerwa dosiye urukiko rumukatira gufungwa imyaka itatu.

Mu gihe yari amaze ibyumweru bibiri afunzwe, iperereza ryarakomeje ya nka baza kuyifatana uwari warayiguze, bayigarura mu rwuri.

Igifungo cye cyarangiye mu minsi ishize, agaruka mu buzima busanzwe. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bivugwa ko yasubiye muri rwa rwuri afata ya nka arayitwara kandi hari hasigaye icyumweru kimwe ngo ibyare.

Ntagahora kuri iyi nshuro ngo yatwaye iyo nka ayijyana mu rugo rw’undi muntu baturanye barayibaga ndetse bari bafite gahunda yo gushaka abagura izo nyama.

Ntabwo biramenyekana icyateye Ntagahora kwica iyo nka, nubwo hari abaketse ko ashobora kuba yabitewe no kwihorera kuko yafunzwe nyuma ikaza kuboneka.

Amategeko avuga ko iri ari isubiracyaha kandi rihanirwa. Kuba yarafunzwe inka ikaza kuboneka nyuma, ntibivanaho icyaha.

Mu gihe habayeho isubiracyaha, ibihano birongerwa. Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi Ntagahora Emmanuel n’umuturanyi we bafatanyije kuyibaga ari na we wari wamwemereye ko aramushakira abagura inyama z’iyo nka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu bagura ibibanza bikamara imyaka irenga 3 batarabyubakamo akabo...

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye gufata mu buryo bukomeye ikibazo...
26 February 2020 Yasuwe: 842 0

Musanze:Uwatwikiwe abana 2 yavuze uburyo abaturanyi be bigeze kumwita...

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, umuryango...
26 February 2020 Yasuwe: 1223 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yagaragaje uburyo...

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel,yagaragejo ko...
25 February 2020 Yasuwe: 371 2

LODA yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibisubizo by’ibibazo byagaragaye...

Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego...
23 February 2020 Yasuwe: 1839 0

Abasaga ibihumbi bibiri bitabiriye umuhango wo gushyingura Kizito Mihigo...

Umuryango,inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana b’umuhanzi Kizito Mihigo...
22 February 2020 Yasuwe: 30725 2

Gatuna: Hatangajwe igihe abanyarwanda bazasubirira muri Uganda

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 nibwo abakuru b’ibihugu...
21 February 2020 Yasuwe: 15841 0