skol
fortebet

MUSANZE:Meya n’umwungirije begujwe na njyanama y’akarere undi aregura kubera kunanirwa kuzuza inshingano zabo

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Musanze Abayisenga Emile yemeje ko meya Habyarimana Jean Damascene n’umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe naho umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Claire aregura gusa ngo nawe bari kumweguza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Abayisenga yabwiye RBA ko aba bayobozi begujwe kubera ko bananiwe kubahiriza inshingano zabo zirimo gukemura ibibazo bitandukanye byari byugarije akarere ndetse n’imyitwarire mibi bavugwagaho.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi byari byugarije akarere tukabona bidakemuka kandi dufite ubushobozi bwo kubikemura ariko ntibikunde kubera ko abayobozi barangara cyangwa ntibabyiteho.

Harimo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze aho kubaka bikomeje gukorwa mu kajagari,abantu bakubaka nta byangombwa batanubahirije igishushanyo mbonera ubuyobozi bureba,ibibazo byugarije abaturage aho dukomeje kubona abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri badafite amacumbi benshi kandi hari ubushobozi bwo kubafasha,isuku nkeya,imiyoborere idahwitse aho havugwa za ruswa mu itanga ry’akazi cyane cyane mu barimu n’abaganga n’abandi muri rusange,imiyoborere mu kutabahiriza amasaha y’akazi mu karere yaba kugira inama zitandukanye zitegurwa n’akarere nta na kimwe cyubahirizwa.

Abayisenga yakomeje avuga ko hari imyitwarire mibi ivugwa kuri Meya irimo kurya ruswa,visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu we ari mu maboko ya RIB kubera gukubita umugore we akamukomeretsa.Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we avugwaho ubwambuzi ndetse njyanama ngo yagiye ifasha abo yambuye kubishyuriza nubwo we yari yeguye ngo bari biteguye kumusezerera.

Inama njyanama yakoze inama mu cyumweru gishize yiyemeza kweguza aba bayobozi gusa ngo bategereje umwanzuro wa guverineri kuko ngo niwe ufata umwanzuro wa nyuma ku byemezo by’inama njyanama y’akarere.

Guverineri nabona iyi myanzuro ya Njyanama ikwiriye azabemerera babe bashyizeho umwe mu bagize njyanama bategereze amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa