skol
fortebet

Musanze:Nkorera Jean yatonganye n’umupfumu amucira akarongo akarenze ahita apfa

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze haravugwa urupfu rw’amayobera rw’uwitwa Nkorera Jean ngo watonganye n’uwo abaturage bita umupfumu akamucira akarongo hasi undi yakarenga agahita apfa.

Sponsored Ad

Bamwe mu babibonye babwiye TV/Radio1 ko hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo uwo musaza yahuraga n’uwo bo bita umupfumu ngo akamwishyuza amafaranga yamuriye amubeshya kumugarurira ibintu yari yibwe ariko ntibibe, ari na bwo rero uwo mupfumu ngo yamwiyamye amubuza kumukurikira undi ntiyabyumva wa mupfumu amucira akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge undi akarenze ahita agwa hasi arapfa.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Marie Michelle Umuhoza yahamirije TV/Radio1 iby’uru rupfu rwabaye amayobera kuri benshi, avuga ko uru rwego rwatangiye iperereza icyizarivamo akaba ari cyo cyazasobanura ukuri ku bivugwa.

Ntacyo ubugenzacyaha bwatangaje ku itabwa muri yombi ry’uwo bikekwa ko ariwe wabaye intandaro y’urupfu. Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko uwo binavugwa ko asanzwe ari umupfumu yari akidegembya dore ko bo ngo batinye kumufata akagenda bamureba babitewe n’ubwoba bari batewe n’ibyo yari amaze gukora bareba.

Uyu musaza witwa Nkorera Yohani wapfuye urw’amarabira wari utuye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze ngo yari asanzwe akora akazi k’izamu dore ko no muri icyo gitondo ari bwo yari atashye avuye ku kazi naho uwo abaturage bavuga ko ari umupfumu wabaye intandaro y’urupfu rwe akaba atuye mu murenge wa Kimonyi bihana imbibi. Aba baturage barasaba inzego bireba kugenzura iby’izo mbaraga z’amayobera afite ziteye impungenge abaturanyi be.

Ibitekerezo

  • Tujye tumenya ko bene ibi ari Abadayimoni babikora.Uyu mugabo afite ingufu zidasanzwe ahabwa n’Abadayimoni bakorana.Ni kimwe na bariya barya inzembe bakazimira,abafata imodoka ntihaguruke,etc...Yesu ubwe yahamije ko Abadayimoni babaho.Nkuko Bible isobanura,Abadayimoni ni Abamarayika bahoze mu Ijuru,noneho bigomeka ku Mana.Yabahanishije kubacira hano ku isi,nubwo tutababona,kubera ko ari "Ibiremwa by’umwuka" (spiritual creatures).Ku munsi w’imperuka,Imana izabakura mu isi,kimwe na billions/milliards z’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hanyuma isi izaba paradizo,nta kibazo na kimwe kibamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa