skol
fortebet

Musanze: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore we akamushyingura wenyine

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cy’ibura rya Nirere Alphonsine wabuze tariki 24 Ugushyingo 2019, rwamaze guta muri yombi umugabo we witwa Singirankabo Edouard kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Sponsored Ad

Uretse uyu mugabo we, RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakekwaho gufatanya muri iki cyaha cyakorewe mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Muko Akagari ka Cyogo.

Yavuze ko “Nirere yishwe n’umugabo we nyuma awushyingura mu itarasi, bituma hatabwa muri yombi umugabo we n’abandi batatu bamufashije gushyira umugambi mubisha mu bikorwa.”

RIB yavuze ko tariki ya 29 aribwo Singirankabo yemeye ko ariwe waguriye uwitwa Masengesho Michel na Nzabonimpa Felicien ngo bamwice.

Yavuze ko abakekwa bose bahise bafatwa, uyu munsi bakaba bagiye kwerekana aho batabye nyakwigendera mu murima hafi yaho yari atuye.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu aba bagabo koko bagiye kwerekana ayo nyakwigendera bari baramutabye, umubiri we ukaba wari wamaze kwangirika.

RIB yavuze ko amakuru ahari ari uko Nirere yishwe anizwe, umurambo we ukaba wagiye gukorerwa isuzumwa.

RIB yibukije abatura Rwanda bose ko itazihanganira umuntu uwo ariwe wese uzavutsa undi ubuzima, inakangurira abantu kujya batanga amakuru ku bantu bafitanye amakimbirane kugira ngo icyaha gikumirwe kitarakorwa.

Ibitekerezo

  • KUTABICA TUZAHORA MULI URWO KUKI BO BAVUTSA ABANDI UBUZIMA BO BAKAGUMA HO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa