skol
fortebet

Musanze: Umubyeyi w’ abana bane yakuyemo inda abeshya abaganga ko yagiye mu mihango

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi Twahaye izina rya Mukanama wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze tariki 11 Ugushyingo 2017 yagiye ku kigo nderabuzima abeshya abaganga ko yagiye mu mihango bamupimye basanga yabyaye,batangira kumukurikirana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Cyoko byabereyemo Ngayubwiko Jean Marie Vianney, yatangarije UMURYANGO yahamagawe n’ umuganga witwa Phoibe amutumyeho umuzamu wo kigo kigonderabuzima cya Kabere.
Yagize ati “Mu ijoro ry’ uwa 11 rishyira 12 Ugushyingo nibwo (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi Twahaye izina rya Mukanama wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze tariki 11 Ugushyingo 2017 yagiye ku kigo nderabuzima abeshya abaganga ko yagiye mu mihango bamupimye basanga yabyaye,batangira kumukurikirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Cyoko byabereyemo Ngayubwiko Jean Marie Vianney, yatangarije UMURYANGO yahamagawe n’ umuganga witwa Phoibe amutumyeho umuzamu wo kigo kigonderabuzima cya Kabere.

Yagize ati “Mu ijoro ry’ uwa 11 rishyira 12 Ugushyingo nibwo banyakuye saa sita z’ ijoro, nakuwe n’ umudamu witwa Phoibe antumyeho umuzamu wa centre de santé ya Kabere, ko hari umudamu witwa Mukanama , ugeze ku bitaro , akagenda avuga ko yari ari mu mihango, akavuga ko iyo mihango yatewe na ONAPO, bamupima bagasanga yabyaye ahubwo nta mwana yazanye”

Muganga Phoibe afatanyije na gitifu Ngayubwiko batangiye kwinja Mukanama ababwire aho umwana yamushyize abanza kubabeshya ko yamushyize mu bishyimbo. Ngo bageze mu bishyimbo basanga uwo mwana nta wuhari, bakomeza kwinginga uwo mugore bamubwira ko bamugirira ibanga yemera kubabwiza ukuri.

Gitifu Ngayubwiko ati “…Yabanje yambeshya ngo umurambo yawushyize mubishyimbo ahantu, ndagenda umurambo ndawushaka ndawubura. Ndagaruka ndamwinja cyane mfatanyije n’ uwo muganga, hanyuma ajya yabwira ko umurambo yawuhishe mu mabuye hafi y’ umusarane mu gafuka ka arsenal ntumwe abana batwaramo amakaye”

Akomeza agira ati “Nagezeyo nsanga umurambo uri mu rukuta rw’ umusarane mu gafuka ka arsenal kamwe batwaramo amakaye. Umurambo nahise nywujyana kuri centre de santé nitabaza inzego z’ umutekano zitandukanye”

Muganga Uwabera Phoibe wakiriye uyu mugore yatangarije UMURYANGO ko uyu mugore twahaye izina rya Mukanama yageze ku kigo nderabuzima cya Kaberere saa tanu z’ ijoro tariki 11 akamubwira ko amufasha iyanyuma ikavuka gusa ngo ntabwo yigeze amubwira uko byagenze.

Uyu mugore ngo yemereye Phoibe ko inda yavuyemo gusa amusaba ko aza kubwira umugabo we ko yagiye mu mihango.

Phoibe yagize ati "Yabanje kumbwira ngo yagiye mu mihango nimufashe ameze nabi, ndebye mbona afite urureri rugaragaza ko yabyaye, ndamubwira nti reka kumpindura igicucu wabyaye ahubwo mbwira aho umwana wamushyize. Arambwira ngo amerewe nabi nimufashe arambwira. ndamufasha iyanyuma iravuka, aragenda ajya kwereka Exectif aho umwana ari. Ku mubyaza iyanyuma byaranduhije cyane kuko nabanjye kumuha imiti bibanza kwanga"

Mukanama iyi nda yayitwaye umugabo we yaragiye gupagasa I Gibungo

Ibi bibaye hashize ukwezi kumwe umugabo wa Mukanama avuye gupagasa I Kibungo.

Ngayubwiko yatangarije UMURYANGO ko bakeka ko Mukanama yakuyemo iyo nda kuko yari yarayitwaye atabana n’ umugabo we.

Mukanama yamaze gutabwa muri yombi

Ejo hashize tariki 12 Ugushyingo nibwo polisi ya Musanze yagiye ku kigo nderabuzima cya Kabere ifata Mukanama n’ umurambo w’ umwana ijya gukora iperereza.

Magingo aya amakuru UMURYANGO wamenye ni uko Mukanama afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.

Ngayubwiko yavuganye kuri telephone n’ umunyamakuru w’ UMURYANGO saa cyenda z’ amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo avuye kuri polisi ya Muhoza gutanga amakuru.

UMURYANGO wavuganye n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ Amajyaruguru IP Innocent Gasasira avuga ko aya makuru atarayamenya, yongeraho ko agiye kuyakurikirana akabaza.

Titulaire w’ ikigo nderabuzima cya Kabere yabwiye UMURYANGO ko amakuru y’ uko Mukanama yakuyemo inda yayahawe na muganga UWABERA Phoibe wakiriye Pascasie.

Yagize ati “Uyu munsi twiriwe mu nama ku karere, irangiye mu kanya saa cyenda ntabwo nabonye uko njya ku kigo nderabuzima ngo ngenzure ngo menye parametres umuganga yagendeyeho, mu gitondo ndazindukirayo mbanze ngenzure, ayo makuru nayahawe na muganga kuri telephone numva ni ibintu biri legal (by’ amategeko), numva ntagomba kubyihererana tubimenyesha gitifu w’ akagari”

Mukanama n’ umugabo we bafitanye abana bane.

Irasubiza Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa