skol
fortebet

Rusizi:Umugabo ufite urugo bamufatiye mu rugo rw’abaturanyi asambanya umukobwa waho bamusinyisha amafaranga Miliyoni yo kumukwa

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurenga 1 mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Jean Damascene yavuze ko uyu mugabo yaraye ateye urugo rw’abaturanyi ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) agasanga uwo mukobwa uhaba ari we uhari wenyine, abandi badahari.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi w’Umudugudu avuga ko bahise bitabaza izindi nzego zirimo n’iz’ubutabera ngo zinjire muri iki kibazo “Kuko ntabwo twakomeza kurebera ngo ihohoterwa ryo mu ngo rikomeze kubaho kuko uyu mugabo asanganywe urundi rugo akaba afite umugore n’abana.”

Uyu mukobwa uvuga ko yasambanyijwe ufite imyaka 22, avuga ko adasanzwe aziranye n’uyu mugabo wamusambanyije ahubwo ko ejo yaje avuga ko ashaka nyiri uru rugo [Bita Papa Naome] akamusaba gukingura ubundi akamurwanya, birangira amusambanyije ngo kuko yabanje kumurwanya ariko akamurusha intege.

Bizabavu Aphrodice nyiri uru rugo, avuga ko ku mugoroba w’ejo we n’umugore we bari bagiye mu kazi basanzwe bakora k’ijoro ariko we akaza kugaruka gutora icyo yari yibagiwe agasanga uriya mugabo ari gusambanya uyu mukobwa usanzwe ari muramukazi we.

Ati “Ntitwabyihereranye twahise duhamagara abavandimwe n’abayobozi barahagera.”

Uyu uvugwaho gusambanya uriya mukobwa we ntabihakana, gusa avuga ko we n’uriya mukobwa babikoze ku bwumvikane ndetse ko atari ubwa mbere baryamanye.

Uyu mugabo avuga ko ahubwo ari we wahohotewe kuko yakubiswe ndetse agasinyishywa amasezerano ko azatanga Miliyoni 1 Frw yo gukwa uriya mukobwa.

Ibitekerezo

  • Ku Museke bo baravuga ko byabereye Rusizi hano ngo ni ku Musanze. Dufate iki?

    Roger ndabona ushobora kuba ufite ikibazo cyokubona neza kuko hano banditse Rusizi

    Hagomba kugaragaramo ubushishozi bwinshi mugukemura icyo kibazo ,ushobora gusanga harimo akagambane kugirango bakureho uwo umugabo amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa