Musanze:Umusaza yakubise umuhungu we ifuni mu mutwe ari kwitabara

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 1 March 2020 Yasuwe: 5350

Umusaza yakubise umuhungu we ifuni mu mutwe abaturanyi bavuga ko uyu mubyeyi yabikoze yitabara bitewe n’uko umwana we yashakaga kumwica amusaba kumuha ikibanza.



Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi ho muri Musanze; umusore witwa Janvier uri mu kigero k’imyaka 28 yakubiswe ifuni mu mutwe na se umubyara, ajyanwa kwa muganga ari intere.

Bamwe mu baturanyi ba Joseph ari we se wa Janvier yavuze ko uyu musore yatashye yasinze ashaka gukubita umwe mu baturanyi be ariko yiruka amuhunga.

Bavuga ko akigera mu rugo yabanje guhungabanya ibintu ngo aho yakinguye urugi akoresheje umugeri ari na bwo yatangiye gushyamirana na se kugeza aho barwanye.



Janvier ngo yagerageje gukubita se, dore ko ngo afite imyitwarire idasanzwe.

Se mu rwego rwo kwitabara nibwo ngo yamukubise ifuni yo mu mutwe, kuko ngo bitewe n’uko uyu musore yari ameze yashoboraga no kumwica.

Umuyobozi w’Umudugudu na we avuga ko uyu mubyeyi wafashwe n’abari baje gutabara agashyikirizwa urwego rw’Umurenge, ngo na we yari yakomeretse.



Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque yatangaje ko amakuru yamenye ku ntandaro y’amakimbirane ari uko Janvier yahawe ikibaza na se akakigurisha, ubu akaba yari agarutse amwaka ikindi.

Yagize ati “Nibyo hari umubyeyi wakubise umwana we ifuni mu mutwe, hanyuma amakuru nakuruye ni uko uyu musore yahawe ikibanza, hanyuma akakigurisha, amafaranga akayapfusha ubusa. Kuri ubu rero ngo yari aje kwaka se ikindi kibanza ari na yo ntandaro y’amakimbirane.”

Umuyobozi avuga ko Janvier wakubiswe ifuni yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kimonyi, ni mu gihe Joseph ari se wamukubise ifuni yashyikirijwe Police.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze:Abantu 7 bafunzwe bazira kugira akabari urugo muri ibi...

Abantu barindwi bafashwe bifungiranye mu gipangu cy’aho uwitwa Sam Kiruhura,...
30 March 2020 Yasuwe: 2353 0

Gisagara:Nzirorera Emmanuel yatemye umugore we n’umwana ndetse n’umuturanyi...

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora, akagari ka Cyamukuza, mu mudugudu...
29 March 2020 Yasuwe: 3708 0

Covid-19:Abashakanye basabwe kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro muri...

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF),...
29 March 2020 Yasuwe: 1222 1

Muhanga:Umugabo igikuta cyamugwiriye ahita apfa

Mu Karere ka Muhanga, umugabo witwa Ntwari Jean de Dieu w’imyaka 34...
29 March 2020 Yasuwe: 3532 0

Ibikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus...

Ibikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus...
28 March 2020 Yasuwe: 4079 0

Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye...
27 March 2020 Yasuwe: 2088 0