skol
fortebet

Musanze: Urukiko rwategetse ko uwari Visi meya wakubise umugore we afungwa iminsi 30

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu agiye gufungwa iminsi 30 nkuko urukiko rwabitegetse,kubera ibyaha byo gukubita umugore we akanamukomeretsa yemera akanabisabira imbabazi.

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko uyu Ndabereye aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa Gatatu,kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze gukusanya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndabereye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku munsi w’ejo kuwa kabiri kuko ngo ari bwo buryo bwonyine buzatuma abonekera igihe ndetse bwasabye ko ibaruwa yanditswe n’umugore we amusabira imbabazi iteshwa agaciro kuko ngo yayanditse kubera igitutu cy’abashyigikiye Ndabereye.

Ndabereye Austin wahoze muri nyobozi ya Musanze, yegujwe kuwa 03 Nzeri 2019 kubera iyi myitwarire igayitse yo gukubita,gukomeretsa, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri,Ndabereye yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo aho yemeye ko yakubise umugore we akanamukomeretsa koko ariko ko ibyo kumupfura umusatsi atari abigambiriye.

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwanzuye ko Ndabereye akomeza gufungwa by’agateganyo, mbere y’uko kuburana mu mizi bitangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa