skol
fortebet

Mussa Fazil yagize icyo avuga ku cyemezo cyo kwangira Salama kwinjira muri Sena

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Uwamurera Salama adafite ubunaribonye bwatuma aba umusenateri, ishyaka PDI akomokamo riravuga ko ritanyuzwe n’iki cyemezo na ho Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rikaba ryavuze ko amatora y’umukandida uzamusimbura aba kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Inkuru y’uko urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Madamu Uwamurera Salama atujuje ibisabwa n’amategeko ku mwanya w’umusenateri, yabaye kimomo kuri uyu wa Kabiri.

Kopi y’urubanza rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga rurebana no kwemeza abakandida ku myanya y’abasenateri umunyamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru yabonye, ihamya ko icyemezo cy’urukiko gishingiye ku kuba umukandida adafite ubunararibonye bukwiye ku mwanya w’umusenateri, nk’uko biteganywa n’itegeko no 001/2019.OL ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora.

Bimwe mu bika bibiri bya kopi y’uru rubanza bigira biti ’’Ku bijyanye n’ubunararibonye (great experience/grande experience) busabwa mu gace ka mbere k’ingingo ya 102 imaze kuvugwa kugira ngo umuntu atorerwe cyangwa agirwe umusenateri, urukiko rurasanga bukwiye kureberwa mu mirimo umukandida yakoze ugereranyije n’inshingano z’umutwe wa Sena. Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Uwamurera Salama atujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko kugira ngo agirwe umusenateri, bityo kandidature ye ikaba itemejwe.’’

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine avuga ko ihuriro ryamaze kugezwaho icyemezo cy’urukiko ndetse kuri uyu wa Kane hazaba amatora yo gushaka undi mukandida.

Yagize ati “Iyo tumaze gutora abo dutoye tubashyikiriza urukiko kugirango rubemeze. Rero tuba twiteze ibintu 2 hari igihe babemeza bombi hari n’igihe nk’uku byatugendekeye bemeza umwe undi ntibamwemeze. Twabyakiriye rero kuko ni inshingano yabo kandi iri mu bushishozi bwabo nk’uko bikwiriye kuba bigenda. Twebwe twahise dutumiza inama yihuta kugira ngo twongere dutore, tuzatora kuwa Kane. Imiryango iba ifunguye n’ubundi nk’uko bisanzwe abazumva bakongera kuza bagapiganwa bazaza bapiganwe dutoremo umuntu umwe.”

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi, PDI, Uwamurera Salama abereye Umuhuzabikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mussa Fazil Harelimana avuga ko iri shyaka ryubaha icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga icyakora akavuga ko ritanyuzwe nacyo.

Yagize ati “Mu ishyaka ryacu kugira ngo tumwamamaze tunamwamamaza, turebye yujuje imyaka 40, turebye ko ari umuhuzabikorwa w’ishyaka PDI ku rwego rw’intara, turebye yuko yari amaze imyaka 16 akorera ku rwego rw’Akarere, twe twabonaga afite ubunararibonye buhagije. Ariko ibyo ngibyo twe twabonye urukiko na rwo rurigenga rwabonye ibindi kandi tugomba kwakira. Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ntikijuririrwa ariko nta nubwo twavuga yuko cyatunyuze.”

Ishyaka PDI rivuga ko ryiteguye kongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya mu matora y’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ateganyijwe kuri uyu wa Kane.

Tariki 19 Nzeri ni bwo byari byatangajwe ko Madamu Uwamurera Salama na Nkusi Juvenal, ari bo bakandida b’iri huriro ku myanya y’abasenateri bahagarariye iryo huriro muri manda ya gatatu ya Sena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa