skol
fortebet

Mutegaraba wabuze umuryango we wose muri Jenoside yahaye impanuro ikomeye urubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 17, Feb 2019

Sponsored Ad

Mutegaraba Venantia wagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ubwo yatakazaga umuryango we w’abantu 9 bose,yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurwanirira igihugu nkuko perezida Kagame yakirwaniriye ndetse bakamagana buri wese uvuga nabi u Rwanda.

Sponsored Ad

Mutegaraba Venantia w’imyaka 68,watujwe mu rugo rw’impinganzima ruherereye mu murenge wa Mukura I Huye,yavuze ko we na bagenzi be basizwe iheruheru na Jenoside batekanye ndetse bishimira ibyo Kagame na madamu we babakoreye,asaba urubyiruko rw’abanyarwanda ko bakwiriye kurwanirira u Rwanda nkuko Kagame yabigenje, bakamagana urusebya.

Yagize ati “Nishimiye ko urubyiruko rwadusuye.Nishimiye ko urubyiruko nkuru rukiriho ndetse ruzongera kubaka igihugu cyacu.Icyo nakongeraho,urubyiruko rumenye u Rwanda rururwanirire.Niba ugize Imana ukajya kwiga hanze,umuntu niyandika asebya u Rwanda,nawe ujye wandika umuvuguruza.Murwanirire igihugu kuko arimwe mukirimo nkuko na Kagame yakirwaniriye.Mukirwanirire mwiyubake ndetse muzongere mwiyubake.Amaradiyo mpuzamahanga atuvuga uko tutari,mujye muyavuguruza.”

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa AERG rwasuye aba babyeyi b’incike za Jenoside,bubakiwe urugo rwiswe Impinganzima I Huye,barabaganiriza,babakorera imirimo itandukanye irimo no kububakira n’uturima tw’igikoni.

Aba babyeyi bahaye uru rubyiruko amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside ndetse babasaba kuyirwanya no kwirinda ibiyobyabwenge muri uru ruzinduko rwabaye ku munsi w’ejo,Taliki ya 16 Mutarama 2019.



Mutegaraba yasabye urubyiruko kurwanirira u Rwanda nkuko Perezida Kagame yabigenje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa