skol
fortebet

NEC irakira kandidatire ya Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, Perezida Paul Kagame arashyikiriza Komisiyo y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.Ni i nyuma y’uko yemejwe n’ishyaka FPR inkotanyi.
Perezida Kagame uherutse kwemezwa nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida kugeza ubu ashyigikiwe kandi n’andi mashyaka nka PSD, PL na PPC nayo yamaze kwemeza ko ariwe mukandida bazashyigikira.
Diane Rwigara, Frank Habineza, Mwenedata Gilbert na Barafinda Fred ni bo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, Perezida Paul Kagame arashyikiriza Komisiyo y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.Ni i nyuma y’uko yemejwe n’ishyaka FPR inkotanyi.

Perezida Kagame uherutse kwemezwa nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida kugeza ubu ashyigikiwe kandi n’andi mashyaka nka PSD, PL na PPC nayo yamaze kwemeza ko ariwe mukandida bazashyigikira.

Diane Rwigara, Frank Habineza, Mwenedata Gilbert na Barafinda Fred ni bo bamaze kugeza ibyangombwa bisaba kwemererwa kwiyamamaza muri NEC, ariko bamwe hari ibyo bataruzuza.

Kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byahereye ku wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Kamena hazatangazwa kandidatire zemejwe by’agateganyo. Kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku itariki ya 3 Kanama imbere mu gihugu no ku itariki ya 2 Kanama mu mahanga.

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Ibitekerezo

  • right man,right hand

    Uwabohoye uRwanda akaruteza imbere uwahaye abanyarwanda inka bagakama uwakuye abanyarwanda mubukene akunga abanyarwanda bankongera kubana neza bagahana inka nabageni uwo niwe ubereye urwanda.

    Uwabohoye uRwanda akaruteza imbere uwahaye abanyarwanda inka bagakama uwakuye abanyarwanda mubukene akunga abanyarwanda bankongera kubana neza bagahana inka nabageni uwo niwe ubereye urwanda.

    Andika Igitekerezo Hano
    TURAMUSHYIGIKIYE KBS KAGAME OYEOYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa