skol
fortebet

Ngoma: Inyubako zicururizwamo 2 zafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Gashyantare 2020,ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’inzu 2 z’ubucuruzi ziri gushya mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasiraziba.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko inzu y’ubucuruzi iherereye haruguru y’isoko, yari irimo imifuka ya sima n’ibindi bikoresho yafashwe n’inkongi yatewe n’impamvu itaramenyekana.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko abantu bari kugerageza kuzimya aya maduka bifashishije ibikoresho bisanzwe cyane ko imodoka ya Polisi izimya umuriro ytinze kuhagera.

Umunyamakuru w’iki kinyamakuru uri ahabereye inkongi yagize ati “ Ni inzu y’iduka ifite imiryango ine y’imbere n’indi inyuma ariko ntiwagera inyuma kubera umuriro.”

Avuga ko inzu yahiye ari iy’uwitwa Doris n’iy’undi witwa Muhinde.Kugeza ubu ntiharamenyakana icyaba cyateye iyi nkongi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa