skol
fortebet

Ngoma:Yatawe muri yombi azira guha abana inzoga

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze yatangaje ko yafashe uwitwa Ndaruhutse Theophile ari guha abana batatu inzoga batagejeje ku myaka y’ubukure ku munsi mukuru wa Noheli.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko polisi y’igihugu iburiye abantu ko muri iyi minsi mikuru abantu bagomba kuzirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha ku gukora ibyaha.

Aba bana batatu bafite imyaka 17 y’amavuko basanzwe mu kabari ka Ndaruhutse Theophile mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ari nawe ubwe uri kubagurisha inzoga nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana abivuga.

Chief Inpector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana agira ati “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga bariya bahungu batatu barimo kunywa inzoga. Ndaruhutse ubwe mu kabari ke niwe wari urimo kubaha inzoga. Ni icyaha agomba gukurikiranwaho n’ubutabera.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko “Uriya mugabo yirengagije inama polisi yari yatanze ndetse anirengagiza icyo amategeko avuga ku kutagurisha cyangwa guha abana inzogan’ibindi bisindisha. Muri iyi minsi mikuru abantu barasabwa kuba maso mu gihe abana bashaka kunywa ibisindisha.”

Yongeye kwibutsa abafite utubari kudaha abana inzoga cyangwa ngo babemerere kwinjira mu tubari batari kumwe n’ababyeyi babo mu rwego rwo kubarinda ngo hatagira ubashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge no gushorwa mu busambanyi cyane cyane ku bana b’abakobwa anakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera abana kugenzura ko abana bari aho bagomba kuba bari mu gihe gikwiye.

Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, itegeko No.71/2018 ryo kuwa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 27 igika cya 3 rivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa ibimushishikariza kubinywa cyngwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’100,000 ariko atarenze 200.000frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa