skol
fortebet

Ngororero: Abana bavuka ku babyeyi batasezeranye bavutswa uburenganzira bwabo bw’ibanze

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bana bo mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero bavutswa uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi kuko ababyeyi babo baba batarasezeranye cyangwa se barabyawe hanze.

Sponsored Ad

Abaturage bo muri Kabaya bavuga ko kubyara abana hanze ndetse no kubana binyuranyije n’amategeko bikurura ihohoterwa mu muryango, bigatuma abana bavutswa uburenganzira kubyo bakagizeho uruhare. Abagore nabo babyarana n’abagabo n’abagabo batasezeranye bavuga ko bituma basuzugurwa mu muryango bashatsemo, bagakurwa mu mitungo y’umugabo mu gihe uwo bashakanye amutaye cyangwa apfuye. Ibi ngo bituma abana bibarutse badahabwa uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi bikabaviramo kwangara cyangwa kujya kurererwa kwa ba nyirakuru (iwabo wa nyina).

Nyiranzarerwanimana Alexandrine, ni umubyeyi w’abana batatu. Avuga ko yabanye n’umugabo amwizeza ko bazashingiranwa mu mategeko, ariko amubwira ko babanza bakabana kugira ngo abone uko ahabwa imirima iwabo kwa sekuru.

Avuga agahinda ke yagize ati “Twabyaranye umwana wa mbere ntitwamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere, tubyaye uwa kabiri biba uko. Nyuma namusabye ko twabandikisha aranga, namusaba kugura Mitiweli akanga kuko batamwanditseho”.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo gutwita umwana wa gatatu, umugabo yaje kumuta ajya gushaka ahandi aranasezerana. Nyiranzarerwanimana ati “Amaze kunta ababyeyi be na bene wabo baranyanze kugeza ubwo bansohora mu nzu yansizemo nsubira iwacu n’urubyaro yantanye”.

Yitabaje ubuyobozi bamusaba ko yabanza akiyandikishaho abana akazabona gutanga ikibazo cye bakareba niba umugabo yaboneka akagira icyo agenera abana yabyaye.

Yagize ati “Nibazaga uko abana banjye bazabaho batananditse mu bitabo by’irangamimerere nkumva ngomba kwiyahura. Ariko ubuyobozi bwansobanuriye ko abana nabiyandikishaho bakabona mitiweli, nkazatanga ikibazo cyanjye cy’uko se wababyaye yabafasha nyuma”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Umubyeyi Ildegonde, avuga ko ikibazo cy’ababyara batarasezeranye gihari kandi gikurura ihohoterwa rikorerwa abana ndetse na ba nyina, agasaba ko bikwiye kwirindwa.


Umubyeyi Ildegonde

Yagize ati “Umugabo n’umugore babanye bitemewe n’amategeko nyuma umugabo akamutana abana, bikurura ihohoterwa rikorerwa abana kuko hari byinshi bavutswa, ariko na none iri hohoterwa rinagera kuri abo bagore. Niyo mpamvu bakagombye kubyirinda”.

Gitifu avuga ko bakangurira imiryango kubana barasezeranye, ariko n’abagize ibyago byo gutabwa n’abagabo cyangwa ababyariye iwabo bakabakangurira kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere hanyuma bakazagana inkiko zikabafasha kubona uburenganzira bw’abana.

Umukozi w’impuzamiryango ‘Profemmes Twese Hamwe’ ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore, Uwimbabazi Alice, yavuze ko iyo umugabo atemera ko abana ari abe hitabazwa urukiko, rufata umwanzuro rugendeye ku bimenyetso.

Ati “Abana bose bafite uburenganzira bungana, yaba uwavutse ku babyeyi bashyingiranwe cyangwa se ababanye bitanyuze mu mategeko, mu gihe umubyeyi yemera umwana. Ababyeyi bombi bagomba kwita ku bana babakomotseho bagahabwa uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi ndetse no ku bindi umwana afiteho uburenganzira nko kwiga, kuvuzwa, n’ibindi”.

Yakomeje abagira inama ko mu gihe umwe mu babyeyi atemera umwana kandi uwo bamubyaranye abimwemeza, hiyambazwa Inkiko n’ibimenyetso kugira ngo umwana ahabwe uburenganzira bwe bwo kwitabwaho n’ababyeyi bamubyaye, akabona uburenganzira agombwa, ibyo bikamurinda kubaho nabi”.

Iradukunda Elisabeth (@Isabella)

Ibitekerezo

  • ESE iyo utandukanye n mutarasezerana kdi mufitanye Ababa bivuzeko abo bana ntagaciro bafite mumuryango se avukamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa