skol
fortebet

Nkurunziza uherutse gufatirwa mu rukiko yaka ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 7,000 yakatiwe

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Nkurunziza uherutse gufatwa yaka ruswa mu rukiko yakatiwe gufungwa imyaka 3.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira yakatiwe imyaka itatu y’igifungo no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw nyuma yuko afatiwe mu rukiko yaka ruswa y’ibihumbi 7000frw.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaregewe n’Ubushinjacyaha Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba k’iburanisha saa kumi n’iminota 30 z’umugoroba.

Umucamanza yavuze ko NKURUNZIZA Edmond akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yasubiyemo uko iburanisha ryagenze, avuga ko Me Kaberuka Claude wunganiraga Nkurunziza Edmond yabwiye urukiko ko umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko amaze iminsi 15 ataraburanishwa.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwavuze ko NKURUNZIZA Edmond afunze mu buryo bukurikije amategeko kuko ibyo bwagombaga gukora byose bwabikoreye ku gihe.

Yavuze ko NKURUNZUZA Edmond ubwo yagezwaga ku Rukiko bwa mbere ku wa 15/10/2019 ubwe ari we wasabye ko iburanisha risubikwa kuko icyo gihe atari afite umwunganira mu mategeko.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byose bahawe n’Ubushinjacyaha ari byo, ngo na nyirubwite abyemera akabisabira imbabazi.

Yavuze ko NKURUNZIZA Edmond ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urukiko rwategetse ko NKURUNZIZA Edmond ahanishwa igihano k’imyaka itatu kuko icyaha yakoze gikomeye, giharabika inzego z’Ubutabera mu Rwanda.

NKURUNZIZA usibye gufungwa agomba gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu (Frw3 000 000).

Uyu mugabo aburana yavuze ko yasubikirwa urubanza kuko afite umugore ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ko afite abana 7 arera basizwe n’umugore we.

Urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe na NKURUNZIZA Edmond nta shingiro zifite kuko uwo umugore atari we wamutumye kwiyitirira inzego z’Ubutabera.

Umucamanza yategetse ko NKURUNZIZA yavuze ko akomereza gukora igihano ke muri gereza kugira ngo yitekerezeho, afite iminsi 30 yo kujuririra iki kemezo cy’Urukiko.

Ibitekerezo

  • Ariko usibye guharabika umuntu nigute wasabaruswa ya 7000 mwebwe mucyiye urubanza arimwebwe umugore wanyu afite ikibazo mwavugako nashingiro bifit gusa menya NGO urucira mukaso rugatwara nyoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa