skol
fortebet

Nta muntu uri hariya hanze utekereza ku kibazo cyawe ngo akigukemurire-Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yasabye urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwari rwaje guhura nawe mu biganiro ko rukwiriye gutoranya ibirubereye birimo kureka ibiyobyabwenge ndetse no gukomeza kurinda isura nziza y’igihugu.

Sponsored Ad

Muri ibi biganiro byabereye mu Karere ka Gasabo muri Intare Conference Arena,Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko inka iyo ijya kurisha ihera ku rugo ariko itarya buri byatsi byose ahubwo itoranya ariyo mpamvu bakwiriye kureka ibiyobyabwenge bakarinda ubuzima bwabo.

Yagize ati “Buriya iyo inka irisha ugira ngo irya buri byatsi ariko iratoranya,irisha ibyatsi runaka iby’amahwa ikabireka.Ntabwo irya buri cyatsi cyose.Namwe bato mukwiriye guhitamo ibibafitiye akamaro ku giti cyanyu bikanabafasha kubaka umuryango muri kumwe.

Ibijyanye n’ibiyobyabwenge murabizi.Mubisanga ahantu hose, mu mashuli,mu mihanda,hano hanze ho hari byinshi birenze mu gihugu.Abantu bamwe bibangiriza ishoramari bakoraga mu gihugu.Ibyo ni ibishobora kwirindwa.Mushobora kubyirinda kandi buri wese arabizi ko mwabishobora.Buri wese arabizi ko ubigiyemo atakaza buri kimwe.Hari ibyoroshye n’ibikomeye ariko n’ibyoroshye mukwiriye kubyirinda.”

Nyakubahwa perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko hari abashaka kwangiza isura y’igihugu ariyo mpamvu rugomba gukora cyane kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ndetse kigire umutekano.

Yagize ati “Ntabwo ukwiriye gutegereza ko undi muntu aza ngo agukorere ibigufitiye akamaro.Ntabwo wakura hanze agaciro,ntabwo wakura ahandi gukora cyane.Ibyo byose ukwiriye kubishaka ukabikora.Ariko mukwiriye kumenya isi tubamo,isi tubamo nta mbabazi igira.Nta muntu uri hariya hanze utekereza ikibazo cyawe ngo akigukemurire.Hariya hanze hari abantu, iyo akubonyemo ikibazo aragufasha kugira ngo kikuremerere.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko bafatanya kurwanya “abakandagira abantu barangiza bagakenera ko babasaba imbabazi” aho yagarutse ku nkuru y’ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko u Rwanda ruhimba raporo ko ruri gutera imbere kandi ari ukubeshya.

Perezida Kagame yavuze ko azi neza ko inzira arimo ari nziza ndetse avuga ko buri wese azi neza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho by’umwihariko imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko icy’ingenzi ari uko bafatanya guteza imbere igihugu ndetse ko azi aho izi nkuru zisebya u Rwanda zituruka ndetse yishimira kurwana intambara nziza yo "kuba abo turibo n’aho twifuza kugera."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa